Ubuyobozi bw’iri guriro bwatangaje ko uko isoko rikomeje kwaguka na bo bibaha inshingano yo kongera abakozi babasha gukorera abakiliya babo bose bityo serivise bahabwa zikihuta.
Umuyobozi akaba n’uwashinze BuysellorRent, Niyigena Emmanuel yavuze ko aba bakozi bazibanda ku gusobanuririra abakiliya uburyo bworoshye iri guriro riherutse gutangiza bwo guhuza abaguzi, abakodesha n’abagurisha.
Yagize ati “Serivise dutanga zihuza abantu aho bari hose mu Gihugu n’abari ku Isi, nk’umuntu uri i Rusizi agurisha n’umuntu uri i Nyagatare, cyangwa ugurisha uri mu Rwanda akavugana n’umuguzi uri muri Amerika”.
“Ibyo rero kugira ngo bikorwe bikenera abakozi bafasha ugura n’ugurisha bakabashyira muri ‘system’. Kugira ngo byihute bikenera ku buryo umuntu ushyizeho nk’inzu cyangwa ikibanza atangira kuvugana n’umukiliya wa mbere mu masaha 24, bisaba abakozi benshi”.
Yakomeje avuga ko icyo iri guriro rya BuysellorRent rikora ari uguhuza ugura n’ugurisha mu buryo bwihuse bakiyumvikanira nta wundi muntu ubijemo hagati kandi abakiliya baba ari benshi ku buryo ugurisha rimuhuza na bo bose akabonamo umugurira.
Uburyo bushya aba bakozi bazibandaho mu gufasha abakiliya ni ukubasobanuririra uko bafungura konti kuri BuysellorRent kugira ngo babashe koroherwa na serivise zitangirwaho.
Ubu buryo bwo gufunguraho konti ni ubuntu, aho ugura cyangwa ugurisha asura urubuga rw’iri guriro akabona uburyo bwo gufunguraho konti, cyangwa agasura rwanda.buysellorrent.com akuzuzamo amakuru y’ibanze asabwa. Iyo umuguzi amaze kuzuzamo ayo makuru azajya ahita abona serivise cyangwa ibicuruzwa byose ashaka bijyanye n’amakuru yujujemo agahita atangira kuvugana na ba n’ababicuruza.
Ni mu gihe ugurisha cyangwa ukodesha we iyo amaze gufungura konti, ahabwa ibisobanuro, yahitamo kwishyura amafaranga y’iseta cyangwa aho gucururiza noneho agahita ashyira ibyo acuruza ku isoko abaguzi bose bakabasha kubibona no kubona nomero ze za telefone cyangwa iz’undi yabonekaho.
Iyo kugurisha birangiye nta mafaranga ya komisiyo asabwa ugura cyangwa ugurisha, gusa abakozi ba BuysellorRent bakurikirana ugurisha kugira ngo igicuruzwa cyangwa serivise yamaze kugurwa ikurwe ku isoko kugira ngo abakiliya badakomeza kumuhamagara.
Ibyo byose biroroshye kubikora umuntu atavuye aho ari ariko abo bakozi bashya ni byo bagiye gusobanurira abari hirya no hino mu Gihugu kugira ngo serivise zirusheho kwihuta.
Inyungu zo gukorana na BuysellorRent
Ubuyobozi bw’iri guriro bugaragaza ko serivise n’ibicuruzwa binyuzwaho byose mu buryo bw’ikoranabuhanga ryihutisha akazi kandi bigakorerwa aho ari ho hose umuntu ari kandi igihe cyose abishakiye.
Gukorana na BuysellorRent bikuraho gusiragira mu bakomisiyoneri b’ibicuruzwa kuko bo usanga bongera nk’ibiciro bigatuma imari itinda kugurwa kandi ntibatume ugura n’ugurisha bivuganira igiciro. Ni mu gihe uciye kuri iri guriro abanza kubona amakuru yose y’icyo ashaka kugura kandi agahita atangira kwivuganira na nyiracyo ako kanya.
Ikindi ni uko BuysellorRent yihutisha serivise kuko ugurisha akimara kuzuza ibyo asabwa ahita atangira guhuzwa n’abakiliya, mu gihe umukomisiyoneri ushobora kumutuma ikintu ugikeneye uyu munsi akazabikora nyuma y’igihe kirekire kandi akenshi ntubashe no guhura n’umuguzi.
Kugeza ubu, iri guriro ricururizwaho ibibanza, inzu, imodoka, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibikoresho bikoze mu biti nk’intebe n’ibindi.
Abakeye akazi muri iri guriro ni abasoje nibura ikiciro cya mbere cya kaminuza kandi bafite kuva ku myaka 28 kuzamura. Ubusabe bw’abifuza akazi muri iri guriro bwatangiye kwakirwa kuva ku itaiki 10 Kanama 2024 unyuze kuri buysellorrent.com ugakurikiza amabwiriza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!