Ku wa 9 Werurwe 2018, nibwo abanyeshuri 25 baturutse muri Lycée de Kigali basuye icyicaro gikuru cya KCB, basobanurirwa serivisi zitandukanye zihatangirwa ndetse bahabwa umwanya uhagije wo kubaza no gusobanuza ibiteye amatsiko.
Aba banyeshuri bagaragaje ibibazo byinshi bituma batizigama, birimo gutinya kuzana muri banki amafaranga make babona, ayo bakatwa ngo babikirwe ndetse banagaruka ku nyungu ku nguzanyo iri hejuru mu gihe ayo umuntu yungukirwa yizigamye ari make.
Umuyobozi mukuru wa KCB Rwanda, George Odhiambo yababwiye ko nta muntu ucibwa amafaranga ngo yizigamire ahubwo bo bamwungukira.
Ati “Nta kiguzi tuguca ngo wizigamire muri KCB ahubwo twe turakwishyura iyo wizigamiye aribyo twita inyungu ku bwizigame. Tukungukira bitewe n’amafaranga wabikije, hari ababitsa make hari n’ababitsa menshi.”
Odhiambo yavuze ko muri iki gikorwa ngarukamwaka KCB imaze igihe ikora, icyo baba bagamije ni ugusobanurira abakiri mu mashuri kugira ngo barusheho kugira ubumenyi ku bijyanye na serivisi z’imari, banakurane umuco wo kwizigama.
KCB yanatangaje ko inateganya gufasha urubyiruko rwacikirije amashuri mu myaka ibiri ishize bifuza kwiga imyuga, aho abagera ku 100 mu gihugu hose bazoherezwa kwiga mu gihe cy’amezi atandatu, nyuma y’aho barushanwe, abahize abandi bahabwe inkunga ibafasha gutangira kwikorera.



















TANGA IGITEKEREZO