00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaymu yazanye uburyo bushya mu gukora ubucuruzi mu Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 March 2015 saa 06:00
Yasuwe :

Mu gihe abanyarwanda benshi bamenyereye ko ubucuruzi bukorerwa mu nyubako runaka cyangwa ku kibuga cyabugenewe bakaganira ku gicuruzwa n’impaka ku giciro cyacyo, Kaymu yazanye isoko riremera kuri internet, abacuruzi n’abaguzi bahahirana.

Aganira na IGIHE umuyobozi wa Kaymu yatangaje ko intego yayo ari uguhindura uburyo ubucuruzi bukorwa muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda.

Alvin Katto, umuyobozi wa Kaymu yagize ati ’’Ndizera cyane ko Kaymu izahindura ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange mu byerekeye ubucuruzi, kuko iyo urebye ibihugu byinshi byateye imbere bikoresha ubucuruzi bwo kuri internet, mu Rwanda ho dufite amahirwe menshi, kuko guverinoma yashyize imbaraga nyinshi mu ikoranabuhanga.’’

Umuyobozi wa Kaymu yavuze ko nk’isoko rikorera kuri internet kimwe n’ubundi bucuruzi, hari imbogamizi igihura nazo, nko gushyikiriza abayigana ibicuruzwa ku gihe, ariko agatangaza ko mu gihe gito bizaba byakemutse.

Katto yashimangiye ko mu myaka ya vuba Abanyarwanda bose bazaba bamaze kumenyera ubu bucuruzi aho bazajya bagura icyo bifuza cyose bakoresheje kaymu.

Irebere kandi wiyumvire ikiganiro IGIHE TV yagiranye n’Umuyobozi wa Kaymu Rwanda

Umukozi wa Kaymu asobanura uburyo bahuza igicuruzwa n'umuguzi, ikaba ari yo iciririkanya, cyagurwa igahita ikigeza ku wakiguze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages