00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NAEB ikomeje guharanira kugera kuri miliyari 1,5$ avuye mu byoherezwa mu mahanga

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 January 2026 saa 06:55
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), gikomeje gahunda yo kwagura amasoko mu buryo bwo kugera ku ntego yo kuba mu 2029, u Rwanda ruzaba rwinjiza miliyoni 1,5$ z’ivuye mu byoherezwa mu mahanga.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yagarutse ku buryo bashaka guharanira iterambere riva muri uru rwego, muri gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha Iterambere (NST2) ndetse n’Icyerekezo 2050.

Yavuze ko NAEB ikomeje gushaka uburyo bwose bushoboka ngo bworohereze ibikorwa bijyanye n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu buryo bujyanye n’igihe.

Ni urugendo bakomeje kugira ngo umusaruro wiyongere Abanyarwanda bagere ku masoko cyane ayo muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati.

U Rwanda ruherutse gusinya amasezerano y’imikoranire na Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo mu koherezayo umusaruro w’imboga n’imbuto.

Ni nyuma y’uruzinduko rw’akazi Bizimana yagiriyeyo mu Ukuboza 2025, aho NAEB ifatanyije n’ibindi bigo harimo RwandAir byemeranyije hoherezayo ibihingwa byasaruye mu Rwanda, hagenderewe ku kugabanya cyangwa gukuraho imbogamizi ababikora bajyaga bahura na zo.

Ati “Wasangaga kenshi batarabonaga umwanya uhagije mu ndege w’ibyo bohereza n’igihe kirekire byafataga ngo bigere aho bijya. Ni na bwo twavuganye na RwandAir ngo dufatanye twishyura igice cyaburaga, ngo babashe kohereza umusaruro wabo.”

Yavuze ko yanahuye na Minisitiri w’Umutungo kamere muri Repubulika ya Congo, Bruno Jean Richard Itoua n’abahagarariye u Rwanda muri icyo Gihugu ku bijyanye n’imikoranire hagamijwe kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Ati “Ni yo mpamvu ku bufatanye na RwandAir ibicuruzwa bigera kuri toni 17 byiganjemo imboga n’imbuto byeze mu Rwanda, byoherejwe ku wa 21 Mutarama 2026 muri Congo-Brazzaville.”

Yavuze ko bigaragaza uko u Rwanda rwaguye amarembo, ubirebeye no mu masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA ) aherutse gusinywa ngo u Rwanda rubashe guhahirana n’ibindi bihugu bya Afurika.

Yanibukije ko NAEB, ifasha gutunganya, kubungabunga no guhuriza hamwe ibicuruzwa bijyanye kandi n’ubuziranenge bwabyo mu byumba bikonjesha, kugeza bigeze ku isoko mpuzamahanga.

Kohereza ibicuruzwa i Brazzaville, Bizimana yavuze ko byatangiye ubwo yahuraga n’Abanyarwanda bahakorera bamugejejeho ikibazo bahura na cyo, ko bakeneye ibicuruzwa biva mu Rwanda.

NAEB yagerageje uko yabashyira hamwe ngo babagire inama y’uko ibintu byakorwa.

Yavuze ko kohereza ibikomoka ku buhinzi hatabayeho ko indege ihagarara ahandi, byerekana imikoranire myiza hagati y’inzego zitandukanye z’u Rwanda na za ambasade zarwo ku Isi, yerekana ko bifasha mu kubungabunga umutungo hirindwa igihombo nk’uko byagiye bigaragara.

Ati “Kubera gutinda mu nzira habagaho ko byangirika kubera igihe bimaze bitaragera aho bigomba kugera ku gihe. Iyo bigenze neza mu nzira natwe tubona nk’igihugu inyungu mu madovize byinjiza.”

Yavuze ko uretse kwagura amasoko muri Afurika, u Rwanda rukomeje no kuyagura mu mahanga.

Nko ku bicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 22-26 Ukuboza 2025, bikinjiza 15.647.992$,

Ibihugu nk’u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, u Budage, u Bufaransa ni byo byoherejwemo imbuto nyinshi ariko hari n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa muri icyo cyumweru.

Ku bijyanye n’imboga, rwohereje izingana na toni 241, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, Ubwami bw’u Bwongereza na Espagne biza ku isonga mu koherezwamo nyinshi.

Ibikomoka ku buhinzi ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda akayabo, aho nko mu 2025, 2025 byarwinjirike miliyoni 893,1$.

Nko hagati yo ku wa 12 na 16 Mutarama 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije igihugu arenga miliyoni 15,2 $, ni ukuvuga arenga miliyari 22,2 Frw

NAEB igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 19-23 Mutarama 2026 byinjije 13.947.661$ ni ukuvuga arenga miliyari 20 Frw.

Ni amafaranga agomba kwiyongera kuko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yateganyije ko buzinjiza arenga miliyari 1 $.

Ku bufatanye na RwandAir NAEB yohereje ibicuruzwa bingana na toni 17 byiganjemo imboga n’imbuto muri Congo Brazzaville
Hagati yo ku wa 12 na 16 Mutarama 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije igihugu arenga miliyoni 15,2$
Umuyobozi Mukuru wa NAEB aganira n'Umunyamakuru wa IGIHE ku iterambere ry'ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi'
Uhereye ibumoso, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, Minisitiri Bruno Jean Richard Itoua ushinzwe umutungo kamere muri Congo-Brazzaville wa, Ndoba Mugunga, ushinzwe ubucuruzi wari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville n’abandi bayobozi
RwandAir ni umufatanyabikorwa ukomeye wa NAEB
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana yagaragaje uburyo bakomeje kwagura amasoko y'u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages