Nyuma y’Umurenge wa Save mu karere Gisagara, wamenyekanyeho ko itungo ry’ingurube rihaboneka cyane, isoko ry’amatungo magufi ryo muri sentere ya Karambi mu murenge wa Kigoma, Akarere ka Huye, naryo rimaze kumenyerwa ku bucuruzi bukomeye bw’iri tungo. Abakora ubu bucuruzi bemeza ko bafite isoko rinini mu ntara y’uburengerazuba, ndetse ngo bwanabafashije kwiteza imbere.
Buri wa kabiri na buri wa kane, nibwo isoko ry’amatungo magufi ro mu gasentere k’ubucuruzi ka Karambi, gaherereye ku muhanda Huye – Nyamagabe, rirema. Aha abaturage baba baje kugurisha amatungo yabo bavuga ko muri iri soko ariho babasha kubona ababagurira ku mafaranga menshi ugereranyije n’ayo bahabwa iyo itungo barigurishirije mu rugo.
Muri iri soko ry’amatungo magufi rya Karambi, aba baturage kugira ngo bagurishe amatungo baba bazanye ku bacuruzi baba baje kuyarangura, babifashwamo n’abo bita abasheretsi. Ugereranyije ni abitwa aba komisiyoneri mu mujyi. Aba nibo bumvikanisha umuturage n’umucuruzi amafaranga itungo rigurwa, nawe agasigaranamo aye.
Muri iri soko, ingurube niryo tungo rihiganje. Abacuruzi bitabira kuzigura bazigemura mu Karere ka Nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba.
Nk’uko abakora ubu bucuruzi babivuga, ngo bishyira hanwe ari nka 20 maze bagakodesha imodoka ya Fuso, ingurube bagurira abaturage ziri hagati y’100 n’120 zikerekezwa muri iyo ntara, inyinshi muri zo zijyanwa kuribwa.
Gasherebuka Karorli, ni umwe muri abo bacuruzi, yahuye n’umunyamakuru amaze kugura ingurube esheshatu yitegura kujyana kugurisha. Avuga ko hashize imyaka itatu atangiye ubucuruzi bw’ingurube, nyuma yo gusanga ubuhinzi butagishoboye kumutunga n’umuryango we. Kugeza ubu ngo ubu bucuruzi bumaze kumugeza kuri byinshi.
Umusaza Gasherebuka ku myaka 63 y’amavugo yemeza ko ubu bucuruzi bwamufashije kugura Inka, ubu akaba anabasha kurihira amashuri abana be.
Si abacuruzi nka Gasherebuka babashije kwiteza imbere kubera ubu bucuruzi bw’ingurube gusa, kuko ngo n’abazipakira babeshejweho n’uwo murimo. Kwizera Silivani, yagize ati : “ Aka kazi ko gupakira ingurube gatunze abantu benshi! Njye nakuyemo inzu y’agaciro ka miliyoni n’igice, umurima n’ishyamba.”
Ku ruhande rw’abaturage baba baje kugurisha iri tungo ryabo ariko, ngo siko bose bataha bagurishije.
Kubo biba byagendekeye gutyo , ngo bababazwa n’uko basoreshwa kandi ntacyo baba batahanye. Bifuza ko uba atagurishije yajya asonerwa.
Kuri izi mpungenge z’abaturage baza mu isoko bagasoreshwa batagize amahirwe yo kugurisha, Mutwarasibo Cyprien, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Huye, atangaza impamvu zibitera ari icyemezo cyafashwe kugira ngo hatagira ubeshya ko aba atagurishije, ariko yizeza abarema isoko ry’amatungo magufi rya Karambi ko aka karere kamaze kuzuza isoko.
Ngo iri soko rizabafasha kujya babasha gutandukanya abaza bakagurisha n’abataha batagurishije, aho ngo buri muturage uzajya uhinjiza itungo azajya abanza kuribaruza na mbere yo gusohoka hakagenzurwa niba yagurishije cyangwa byanze.
Yagize ati : “ku isoko rishya duteganya gukemura icyo kibazo. Twateganyije aho abantu bazajya binjirira n’aho bazajya basohokera. Ikindi cya kabiri twateganyije n’uburyo tuzajya tugenzura amatungo ari kwinjira. Bityo bizajya bidufasha kumenya neza, abacuruje n’abatacuruje.”
Nk’uko byemezwa n’abashinzwe gusoresha muri iri soko ry’amatungo magufi rya Karambi, ku munsi w’isoko ryinjiza byibura ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.
Imvaho Nshya



















TANGA IGITEKEREZO