Made in Rwanda Expo 2017 izafungurwa ku mugaragaro kuri uyu 30 Ugushyingo 2017 irangire kuwa 5 Ukuboza.
Iyi igiye kuba ku nshuro ya gatatu izitabirwa n’abikorera ku giti cyabo 420; mu 2015 ubwo yabaga bwa mbere hari hamuritse 250 naho muri 2016 hakamurika 305.
Mu gihe iseta yo kumurikiraho igurwa ibihumbi 600 Frw ubu bishyura ibihumbi 30 byo kwiyandikisha gusa.
Ubwo IGIHE yahageraga i Gikondo aho imurikagurisha rizabera yasanze abamurika benshi bamaze gutegura aho bazamurikira nubwo hari bamwe bari bagihuze mu mirimo yo gutaka no kuzana ibicuruzwa. Ariko hari n’abandi bari bagitunganya amahema.
Bamwe mu bikorera bavuze ko biteguye kwakira abakiriya benshi, bakabasobanurira uburyo ibyo bakora bikenewe cyane kandi bihendutse.
Simbi Aime Jules ufite ikigo gikora intebe zo mu busitani zikozwe muri ‘béton’ yiteze ko muri iri murikagurisha azereka abafite amahoteli n’abandi bakenera intebe ze uko babungabunga ibidukikije, bagakoresha ibikoresho bikozwe muri sima.
Ati “Ni uburyo bwiza bwo kumenyekanisha ibikorwa byacu tuzabereka umuti wo kugabanya ibiti bitumizwa mu mahanga bya za libuyu kuko twe dukora ibyo yakenerwagamo muri beton.”
Inganda nto, izicirirtse n’abanyamubukorikori bo mu Rwanda bakoze ku bicuruzwa byabo bikorerwa mu Rwanda, bikazaha ishusho abazitabira imurika ry’ibyo batagakwiye gutumiza mu mahanga.
























TANGA IGITEKEREZO