Ikigo cy’ubwishingizi SORAS gishingiye ku kuba ari cyo cyabonye izuba mbere mu bigo by’ubwishingizi by’abikorera mu Rwanda, serivisi zinoze kandi zikoresha ikoranabuhanga n’umubare munini w’abakiriya bacyo, gihamya ko ibi aribyo bituma kiza ku mwanya wa mbere mu bigo by’ubwishingizi mu Rwanda nyuma y’imyaka 30 kimaze gishinzwe.
Mu kiganiro kirambuye umunyamakuru wa IGIHE yagiranye n’Umuyobozi mukuru w’Inama y’ubutegetsi ya SORAS GROUP, Mporanyi Charles, avuga ko kimwe mu byo bishimira ari uko kuva SORAS yavuka mu 1984 yakomeje kugenda ikura kandi ntiyigeze ihomba na rimwe, serivisi itanga zikaba zishimwa n’abayigana. Ibi nibyo bishimangira kuba "Ingabo y’amahina" nk’uko icyivugo cya SORAS Kibivuga.
Mu mwaka wa mbere wa 1985, SORAS yari ifite ishami rimwe gusa i Kigali, abakozi 30 mu gihe abakiriya bayo bageraga ku 2200. Muri uwo mwaka bacuruje Miliyoni zigera ku 180 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri ubu SORAS ifite amashami 27 mu gihugu hose, abakozi 300 bahoraho n’abandi 115 bafite kontaro zidahoraho.
Abakiriya bariyongereye cyane bagera ku bihumbi 407 mu gihe ubucuruzi ubu bugeze kuri miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.
Kuri ubu SORAS icyo ishyize imbere ni ugutanga serivisi nziza z’ubwishingizi kandi zihuse hakoreshejwe ikoranabuhanga. SORAS irateganya guha imbaraga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga risesuye rya “E-Business” ku buryo izajya ikorana n’abakiriya bayo bari iwabo, bakabona serivisi z’ubwishingizi batagombye kuza kuri SORAS.
Ibi byose n’ibindi byinshi ku mateka ya SORAS n’intumbero yayo biri mu kiganiro kirambuye, Umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na Bwana Mporanyi Charles umuyobozi mukuru wa SORAS Group.
IGIHE: Murizihiza isabukuru y’imyaka 30, mwatunyuriramo amwe mu mateka ya ‘Groupe SORAS’?
Mporanyi: SORAS ntabwo yavutse ari ‘Groupe’. Yavutse ari ikigo cy’ubwishingizi gusa mu 1984. Gusa yaje kugera igihe iba umuryango mugari ibyo twakwita “Groupe”. Mu 2009 niho yivunjemo ibigo bigera kuri 5. Iya mbere ni iy’ishoramari ari nayo iyoboye izindi (Société mère; SORAS Group Ltd), iya Kabiri ikaba sosiyete y’ubwishingizi yitwa “SORAS Assurances Générales”, iya gatatu ikaba Sosiyete y’ubwishingizi bw’ubuzima “SORAS Vie Ltd”, iya kane ikitwa GENIMMO yarebaga iby’ubwubatsi, tukagira na Banki Agaseke.
Twasanze atari byiza kugira sosiyete ishanu, GENIMMO tuyivanga na sosiyete nkuru “SORAS Group” iba sosiyete yo gushora imari mu bintu byose. Ubu dusigaranye Sosiyete y’ubwishingizi bugari (Assurances Générales) na Sosiyete y’ubwishingizi bw’ubuzima(SORAS Vie). Agaseke Banki nako turimo turakavamo ariko ntiturakavamo neza, turashaka kugatanga kuko dusanga atari byo tugomba kwibandaho, tugomba kwibanda ku byerekeye ubwishingizi gusa.
Twarakomeje turenga n’imipaka y’u Rwanda. Mu 2012 twaguze imigabane muri Sosiyete y’i Burundi yitwa SOCAR, mu 2014 twafatanyije na Sosiyete mpuzamahanga yitwa SANLAM kuri ubu ari nayo ifite imigabane myinshi muri SORAS.
IGIHE: Ni izihe mbogamizi mwagiye muhura nazo mu gutangiza sosiyete y’ubwishingizi, SORAS?
Mporanyi: Mu itangira rya SORAS, amategeko agenga ubwishingizi ntabwo yari asobanutse. Leta niyo yagenaga igiciro. Abaturage nabo bumvaga ubwishingizi ari ubw’imodoka gusa. Gusa iyi myumvire twakomeje kugenda tuyikuraho. Nitwe twazanye bwa mbere ubwishingizi bw’ubuzima. Twakomereje aho tuzana n’ubwishingizi bw’indwara, tuzana n’ubwishingizi bw’ ubuhinzi.
Indi ngorane twahuraga nayo yari imifatanyirize n’izindi nzego za Leta. Twari babiri gusa ku isoko, SORAS duhanganye na Sosiyete ya Leta. Twari dufite imbogamizi y’uko habaga ukubogama ku wagize uruhare muri ibi n’ibi kuko inzego zose za Leta zagombaga gushyigikira sosiyete ya Leta.
IGIHE: Ni iyihe ntwaro mwakoresheje ngo muhangane n’ibyo byose, SORAS ikure ibe igeze aho igeze ubu?
Mporanyi: Tuza ku isoko twazanye ikoranabuhanga, ibyo bita “informatique” abo twari duhanganye nabo ntaryo bari bafite. Iyo wajyaga yo wamaraga amazi 2 utarabona ubwishingizi bwawe, twe waza wamara iminota 15 ukagenda ubujyanye. Ibi byatumye abantu badukunda cyane kubera serivisi zihuta, kuzana udushya ndetse n’izo serivisi z’ubwishingizi nshya bo babonaga ari nk’ibitangaza. Ibyo byatumye batwitabira ari benshi uko imyaka yagendaga ishira. Uretse mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga ndetse natwe ikadutwara amaboko, indi myaka yose byagenze neza.
Ibyo rero nibyo bitumye n’ubu turi ku isonga muri za sosiyete z’ubwishingizi. Nk’uko abanyarwanda babivuga, ngo “Ugutanze mu cyibo aguhaza intore” ni byo koko iyo watangiye ikintu mbere, uba ufite umwitangirizwa icyo bita mu gifaransa “Longeur d’avance”. Iyo “Longeur d’avance” rero iyo ukora neza ntushobora kuyitakaza.
IGIHE: Uwumva SORAS ubu yayumva nk’ikigo kingana gute nyuma y’imyaka 30?
Mporanyi: Twarakuze! Twarakuze koko! Twatangiye dukorera hano i Kigali ariko ubu dufite amashami 27 mu gihugu hose. Twatangiye dufite abakozi 30 ariko ubu ng’ubu dufite abakozi 300 bahoraho n’abandi 115 badahoraho. Twari dufite abakiriya 2200 ubu tugeze ku bihumbi magana ane na birindwi (407,000). Mu mwaka wa mbere wa 1985 twacuruje miliyoni 180, ariko ubu ducuruza miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.
IGIHE: Ni iki mwishimira cyane iyo murebye aho SORAS igeze n’intego mwari mufite muyitangiza?
Mporanyi: Ikintu twishimira cyane cyane ni uko twashatse gushyiraho umuryango w’ubwishingizi Nyarwanda kandi w’abikorera utarimo Leta tukabigeraho. Ikindi twishimira ni uko serivisi dutanga abaturage bazitabira. Ubu nitwe sosiyete ya mbere mu Rwanda ifite abakiriya benshi, 407,000. Ikindi umuntu yakongeraho ni uko iyi sosiyete itigeze ihomba ari nacyo gishimisha ku rushaho iyo umuntu yikorera ku giti cye.
IGIHE:Tugaruke ku isabukuru yanyu y’imyaka 30. Iyi sabukuru izizihizwa ryari? Ni ubuhe butumwa bwimbitse burimo?
Mporanyi: Isabukuru turateganya kuyikora ku itariki ya 15 Ugushyingo, 2014 muri Hôtel Serena. Ni umunsi wo kwishimira ubwo burambe bw’imyaka mirongo itatu n’ibyo twagezeho. Ni umunsi kandi wo kongera kwisuzuma, tukareba ibigenda neza n’ibyo tugoma kuvugurura, tukareba n’icyerekezo twafashe niba twagikomeza cyangwa twagihindura. Uyu munsi kandi tuzanareba urugendo twakoze, aho tugeze ndetse n’aho tugana.
IGIHE: Ni iyihe mishinga minini SORAS ifite mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byayo?
Mporanyi: Ntabwo duteganya gushyiraho izindi sosiyete kuko turashaka kwibanda ku bwishingizi n’ishoramari. Mu ishoramari dufite umushinga munini tugiye gukora w’ubwubatsi. Turateganya kubaka inzu y’igorofa nini izaba ifite amagorofa 10 n’ inzu 2. Tuzayita “SORAS Tower”, iyi nzu izaba igaragaza uburambe bwa sosiyete n’inyungu zayo n’uburyo ikwiriye kwizerwa.
Ikindi tugiye kwibandaho ni ukongera ikoranabuhanga. Turashaka gukoresha ikoranabuhanga risesuye rya “E-Business” ku buryo tuzajya dukorana n’abakiriya bacu bari iwabo, bakabona serivisi z’ubwishingizi batagombye kuza kuri SORAS. Ibi twarabitangiye muri uku kwezi kandi birimo kugenda neza.
IGIHE: Ni izihe ngorane mugihura nazo muri serivisi z’ubwishingizi?
Mporanyi: Ubusanzwe, ubwishingizi ni igikorwa giteza imbere ubukungu bw’ingihugu. Ingorane duhura nazo ni uko abaturage bose batarabyumva. Ntibumva neza akamaro ko kugira ubwishingizi mu bukungu bw’igihugu, ngo bumve ko niba wubatse inzu ugomba kuyifatira ubwishingizi. Iyo utabufashe ya nzu ikagwa usubira inyuma cyane birenze bimwe bita gusubira ku isuka. Abaturage iyo bafashe ubwishingi ari benshi n’igiciro kiragabanuka. (La loi du grand nombre).
Imbogamizi zindi ni impanuka ziyongera n’ibiciro byazo bikiyongera kandi amafaranga dusaba mu baguzi ntiyiyongere. Urugero n’ink’impanuka z’inkongi z’imiriro ndetse n’izo mu muhanda. Twagize amahirwe Leta irabihagurukira ubu ziragenda zigabanuka.
Ikibazo gikomeye ni uko hatagaragazwa ikiba cyaziteye. Impanuka z’imodoka hagaragazwa icya ziteye kigahagurukirwa. Leta ikwiye gushyira imbaraga mu gucunga inkongi hakajya hamenyekana icyateye izo nkongi.
Hari kandi n’amategeko amwe nawe atarajyaho, dukeneye ko Leta yashyiraho umushahara fatizo bigafasha gutanga indishyi zumvikana abantu bakabuzwa gukomeza kwihimbira.
IGIHE: Mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage ni ibihe mwibandaho?
Mporanyi: Dufite imiryango dukorana, urugero n’iy’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi ku Mugina. Twabahaye inka, tububakira ibiraro byazo tunabagurira imirima yo kuzihingiramo ubwatsi. Dufasha kandi n’abahinzi b’icyayi, tukagura imigabane mu bigo byabo tukabafasha kumeneyekanisha ibyo bakora. Buri mwaka tugira ingengo y’imari yo gufasha abaturage.
IGIHE: Ni ubuhe butumwa mwaha abakiriya ba SORAS n’abandi bantu bifuza kuba bafata ubwishingizi?
Mporanyi: Ubutumwa natanga ni uko SORAS kugeza ubu yitwa “Ingabo y’amahina”. Icyo cyivugo cyayo kirimo intego nyinshi. Ni ukuvuga ngo akazi ikora nugera mu mahina izakugoboka. Abaturage ndabasaba gukomeza kutugirira icyizere nk’uko bakitugirira, iyo bagize impanuka tubishyura neza. Ndabemerera ko tuzakomeza kuba ingabo y’amahina. Turifuza ko mu Rwanda abaturage barushaho kumva ubwishingizi, ntihabe abatungurwa n’impanuka kuko nabyo biri mu bigaragaza ko umuntu amaze kujijuka. Abaturage bakamenya guteganyiriza iminsi, kumenya kwiteganyiriza ari mu za bukuru, ari mu byo ukora, ari mu byo waryozwa uramutse ugize impanuka.
IGIHE: Reka tubashimire kuri iki kiganiro tugiranye, tunabifurize isabukuru nziza y’imyaka 30 SORAS imaze itangiye.
Mporanyi: Murakoze cyane!



















TANGA IGITEKEREZO