00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyenda yakorewe mu Rwanda igiye gucuruzwa mu Burayi no muri USA

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 February 2015 saa 08:02
Yasuwe :

Uruganda rukora imyenda C&H, kuva muri Gicurasi ruzajya rucuruza mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika imipira y’amaboko magufi (T-Shirts) rwakoreye mu Rwanda.

Uru ruganda rw’Abashinwa babiri, Helen Hai na Candy Ma, ruzashora mu Rwanda hagati ya miliyoni 8 na 10 z’amadolari ya Amerika mu myaka 5.

Rwitezweho kugabanya imyenda yinjira mu Rwanda cyane ko imyenda mishya igihenze cyane mu gihugu.

Clare Akamanzi n'Abashinwa bayoboye C&H mu ruganda rwabo

Uru ruganda kandi rwitezweho guha Abanyarwanda akazi bityo rugafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta yo guhanga imirimo 20 000 itajyanye n’ubuhinzi muri EDPRS II.

Helen Hai yavuze ko ibyo agiye gukora mu Rwanda yabitangiye muri Ethiopia, aho yatangije uruganda rukora inkweto zigezweho nyuma Abashinwa benshi bakahayoboka bajya gushorayo imari yabo.

Yavuze ko agiye kwereka abashoramari bakomoka mu Bushinwa ko bishoboka gushora imari mu Rwanda cyane cyane mu nganda.

Ubusanzwe uruganda rwakoraga imyenda mu Rwanda ni UTEXRWA ariko wasangaga itoherezwa hanze ku kigero gikwiye, ariko uru ruganda rushya ruje yo ruzakora ruyicuruze muri Amerika no mu Burayi.

Leta y'u Rwanda iha uruganda C&H impapuro ziyemerera gukorera mu Rwanda

Clare Akamanzi wayoboraga ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere RDB ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’aba bashoramari muri Nyakanga 2014, yavuze ko u Rwanda ruzungukira ku bunararibonye bw’abo Basinwa.

Ati “Tuzafatanya dutangire kohereza ibicuruzwa hanze, turashaka kohereza ibyongerewe agaciro, aba Bashinwa bafite ubumenyi, ubushobozi n’uburambe mu kubikora.”

Mu myaka ibiri iri imbere biteganyijwe ko imyenda izoherezwa hanze izarenga agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari y’Amerika.

Iki gikorwa Leta y’u Rwanda yagizemo uruhare kizafasha Abashinwa kuza gushora imari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kuko abakozi bo muri ibyo bihugu badahenda mu mishahara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages