Mu gihe cy’ imyaka irenga 18, Simba Supermarket yabaye ahantu hizewe ho guhahira, aho abaguzi babona ibicuruzwa by’ibanze n’ibyihariye byose ahantu hamwe, badahangayikishijwe n’ibiciro.
Abakiliya bishimira ubuziranenge n’ubwoko butandukanye bw’ibicuruzwa, yaba ari ibyo bakeneye buri munsi mu ngo cyangwa ibicuruzwa byihariye bitumizwa mu mahanga.
Simba Supermarket ikomeje kuza ku isonga bitewe n’uburyo ihitamo neza ibicuruzwa, ikagenzura ubuziranenge bwabyo, kandi ikagenzura ibiciro kugira ngo bihore byoroheye abaguzi.
Ibi bituma iba amahitamo meza ku miryango n’abantu ku giti cyabo bashaka guhaha neza kandi ku giciro kiboneye.
Umuyobozi Mukuru wa Simba Supermarket Ltd, Joseph Mutabazi, yavuze ko bakorana bya hafi n’inganda zikora ibicuruzwa kugira ngo ibitumizwa mu mahanga bigumane umwimerere wabyo kandi bikomeze kuboneka ku isoko.
Simba izwiho gutanga ibicuruzwa bitandukanye bituruka mu bihugu byo mu Burayi n’ahandi ku isi. Abakiliya bahabona ibicuruzwa mpuzamahanga bizwi cyane nka Everyday, Boni, Pringles, ndetse na Nestlé.
Hari kandi ibikoresho byo mu rugo, ibiribwa n’ibikoresho by’isuku n’ubwiza byujuje ubuziranenge, byose bikaboneka ahantu hamwe.
Mu byiciro bitandukanye, Simba Supermarket itanga ibiribwa n’ibinyobwa bikenerwa buri munsi mu muryango, birimo ibipfunyitse n’ibidapfunyitse, byose byatoranyijwe neza.
Hari kandi ibikoresho byo mu rugo birimo iby’ikoranabuhanga n’ibikoresho byo mu gikoni bifasha abantu kubaho mu buryo bugezweho, ndetse n’ibikoresho byo kwita ku mubiri no ku isuku yo mu rugo byizewe ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byose bitangwa ku giciro cyiza hitawe ku bushobozi bw’abaguzi, bigatuma ubuziranenge butaba impamvu yo kuzamura ibiciro.
Simba Supermarket ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu gihugu hose. Iteganya no gufungura vuba ishami rishya i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Riziyongera ku yandi mashami asanzwe akorera mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.
Simba Supermarket igaragaza ko nyuma ya Gahanga kandi, andi mashami azafungurwa hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gukomeza kwegera abakiliya.
Mutabazi yavuze ko intego ari ukwegera abakiliya no kubaha serivisi nziza kandi zihuse. Ati “Simba Supermarket iri guhindura uburyo busanzwe aho abakiliya bajyaga muri ‘supermarket’, ubu ni ‘supermarket’ iza hafi yabo.”
Mu rwego rwo kunoza imikorere no korohereza abakiliya n’abafatanyabikorwa bayo, Simba Supermarket ikorana na I&M Bank Rwanda.
Ubu bufatanye bugamije koroshya ihererekanya ry’amafaranga hagati ya Simba Supermarket, abayigemurira, n’abakiliya bayo.
By’umwihariko ubwo ubufatanye bufasha n’abakiliya kwishyura mu buryo bwihuse kandi bwizewe hakoreshejwe amakarita ya Visa na MasterCard mu mashami yose ya Simba Supermarket.
Ibi bigaragaza ko Simba Supermarket idashishikajwe no gutanga ibicuruzwa byiza gusa, ahubwo inita ku mibereho n’iterambere ry’abakiliya n’abafatanyabikorwa bayo mu buryo burambye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!