Impinduka mu mitangire y’amafaranga y’ikigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Ukwakira 2020 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko hakozwe amavugurura mu buryo ibigo by’ubucuruzi bihabwa amafaranga yashyizwe mu kigagega cyashyiriweho kuzahura ubukungu, aho nk’igihombo gishingirwaho mu guhabwa iyi nguzanyo cyamanuwe, kiva kuri 50% kigera kuri 30%.

Iki kigega cyo kuzahura ubukungu cyemejwe n’inama y’abaminisitiri ku wa 30 Mata 2020, gitangirana miliyari 100 Frw.

Mu mabwiriza yacyo hashyirwamo ko kugira ngo umuntu yemererwe guhabwa kuri aya mafaranga, agomba kuba agaragaza ko COVID-19 yahombeje ikigo ku rwego nibura rwa 50% ugereranyije n’umwaka wabanje, ni ukuvuga ugereranyie amezi ya Mutarama-Gicurasi 2020 na Mutarama-Gicurasi 2019, harebwe ku musoro ku nyongeragaciro (VAT) yamenyeshejwe mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.

Ayo mabwiriza yanavugaga ko umwihariko muri iki kigega ukwiye guhabwa abaguza amafaranga ariko bagaragaza mu gihe cya vuba azatuma inyungu y’ubucuruzi bwabo isubira nibura kuri 75% ugereranyije n’ahobari bageze mbere ya COVID-19.

Ni ibintu byafatwaga nk’ibitanga icyizere cyo kuzahura ubukungu, nyuma y’uko hagati ya Mata na Kamena, umusaruro mbumbe w’igihugu wagabanutseho 12%. Ayo mezi ahanini yararanzwe na Guma mu Rugo mu gihugu yose, iza gusimburwa n’amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya COVID-19, ariko ataroroheye ibikorwa by’ubucuruzi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, ku wa Gatanu yabwiye itangazamakuru ko abacuruzi bakomeje kugaragaza ko batabasha kugera ku makuru ahagije y’uko bagera kuri icyo kigega, hakiyongeraho ko n’ibisabwa babona biruhije, bituma abantu benshi batitabira icyo kigega.

Yakomeje ati “Aho dukoranye n’inzego zitandukanye cyane cyane Banki Nkuru y’Igihugu, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, twasubiyemo ibisabwa kugira ngo abantu babashe kugera kuri icyo kigega kigamije kuzahura ubukungu, aho nk’urugero twasabaga ko umuntu yakwerekana igihombo yaba yaragize gitewe na COVID-19 kigeze kuri 50%, ariko tugasanga hari bamwe icyo gihombo bajya kukigeraho n’ubundi barafunze, tukaba rero twaragabanyije ku buryo umuntu yerekana ko yagize igihombo kigeze kuri 30%, akaba yabona amahirwe na we yo kugera kuri icyo kigega.”

Uretse ibigo binini, mu ntangiriro ngo ibigo bito n’ibiciriritse nabyo byifataga nk’ahobitemewe kugera kuri aya mafaranga, ariko ngo ikibazo kinini gisigaye ku kuba bimwe biarubatse ubushobozi buhamye bwo kubika imibare ijyanye n’imari yabyo, ku ari nayo ishingirwamo kugaragaza igihombo, usaba inguzanyo.

Minisitiri Soraya ati “Hakomeje gukorwa ubukangurambaga mu bikorera kugira ngo bamenye icyo icyo kigega kigamije, banafashwe mu bisabwa, bashobore nabo kubona amafaraga ari muri icyo kigega. Ikindi ni uko dushaka gufasha kurushaho ibigo bito n’ibiciriritse, nabyo bifite kuri ayo mafaranga ari mu kigega miliyoni zigera kuri $3 agamije kuzahura ibyo bigo bito n’ibiciriritse kandi bikaba byahabwa ingwate, bigafashwa kugera kuri icyo kigega kizahura ubukungu.”

Biteganywa ko ikigega BDF kizishingira inguzanyo y’ibigo bito n’ibiciriritse mu mabanki ku kigero cya 75%, aho komisiyo izajya ikura ku mukiliya itagomba kurenga 0.25%.

Amafaranga ari muri iki kigega yagabanyijwe mu byiciro, aho buri rwego rwagenewe inkunga rwagize ayo rugenerwa mu buryo bwihariye. Urugero, miliyari 50 Frw zingana na 50% zagenewe gufasha urwego rw’amahoteli, miliyari 30 Frw zigenerwa ibigo binini nk’igishoro cyo kuzahura ibikorwa byabyo.

Miliyari 15 Frw zo zagenwe nk’igishoro ku bigo bito n’ibiciriritse mu gihe miliyari eshatu zo zagenwe nk’ingwate yo kwishingira ibyo bigo. Hari miliyari imwe yagenwe nk’amafaranga y’igishoro yanyujijwe mu bigo by’imari na miliyari ebyiri z’igishoro zagenewe za Sacco.

Mu mabwiriza y’ibanze byateganywaga ko umuntu ufashe iyi nguzanyo azajya yishyura inyungu bitewe n’icyiciro abarizwamo. Urugero nko ku mahoteli, umuntu azajya yishyura amafaranga yahawe ku nyungu ya 5% ariko mu gihe cy’imyaka 15, utabariyemo imyaka itatu ya mbere azajya asonerwa kwishyura.

Ku bandi bashaka igishoro cyo kuzahura ibikorwa, bo inyungu ni 8% ariko bishyure ideni mu gihe cy’imyaka itanu utabariyemo umwaka umwe basonerwa.

Ibikorwa by'ubucuruzi bikomeje kuzahuka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .