Uruganda Mobius Motors ruratangaza ko imodoka zihendutse yakorewe muri Kenya zizashyirwa ku isoko ku giciro cy’amashiringi 950,000 angana n’amadorali ya Amerika 10,620 (±7 500 000 rwf) kuri imwe muri uku kwezi.
Mobius Motors ni sosiyete ikora imodoka yashinzwe na Eng. Joel Jackson, waje muri Kenya mu 2009 gufasha Abahinzi kongera umusaruro abakorera imodoka zishobora guhangana n’imiterere yo mu cyaro cya Afurika.
Ikinyamakuru Ventures Africa ko Joel Jackson washinze Mobius Motors mu kwezi kwa Gicurasi yatangaje ko imodoka bifuza gukora ari izijyanye n’ubushobozi bw’Abanyafurika.
Ati “Mobius irategereza ku buryo abantu benshi bagerwaho n’imodoka zijyanye n’ubushobozi bwabo kandi twamaze kubona umuterankunga .”
Izo modoka umunani zitwa Mobius II zigiye kugurishwa zifite ahatwarwa imizigo ifite uburemere bw’ibiro 625 kandi zikagendera ku muvuduko wa kilometero 160 ku isaha.
Zifite icyuma gitanga umuyaga kandi zishobora gukorera mu mihanda mihanda mibi. Zisanwa ku buryo bworoshye, ntizinywa cyane kandi zoroheye abaturage mu gutwara imizigo.
Mobius II zizacuruzwa mu karere k’Afurika y’Ibutasirazuba uko minsi yisunika zisakazwe nomu tundi duce twa Afurika.
Mu gihugu cya Uganda abanyeshuri bo muri kaminuza ya Makerere bashyize ahagaragara imodoka zizajya zikoreshwa n’amashanyarazi zizatangira kugaragara ku Isoko muri 2018.


















TANGA IGITEKEREZO