00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihigo ni yose kuri Tuyishimire ubyaza imigano ibikoresho bigezweho byo mu nzu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 December 2018 saa 07:49
Yasuwe :

Tuyishimire King Evariste ufite Ikigo Nezerwa Bamboo Company Ltd gitunganya igiti cy’umugano kikabyazwa ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda, utubati, ameza, utugabanyarumuri n’ibindi.

Yabitangiye mu 2017 nyuma kurangiza amashuri yisumbuye agahugurwa n’ikigo Masaka Incubation Center gitanga amahugurwa ku kwihangira umurimo.

Ni umwe bu batoranyijwe na Banki ya Kigali binyuze muri gahunda ya BK ‘Urumuri Initiative, igamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga icyizere.

Mu Bushinwa niho Tuyishimire yahuguriwe kubyaza umusaruro imigano. Niho kandi yakuye amafaranga angana n’amadorali ibihumbi bitandatu yamufashije kugura ibikoresho yahereyeho.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Tuyishimire yavuze ko umugano ari igiti cyera vuba kandi kigira uruhare mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Iyo baguze imodoka yuzuye imigano mu Karere ka Musanze, imwe iba ihagaze amafaranga 500 000Frw, nyuma yo kuyitunganya ikaba yavamo angana na miliyoni imwe.

Arifuza gukabya inzozi abifashijwmeo na BK

Tuyishimire avuga ko imbogamizi agifite ari amikoro make ku buryo abonye ubufasha cyangwa inkunga y’amafaranga bagera kuri byinshi.

Afite inzozi z’uko mu myaka ibiri azaba afite ubushobozi bwahaza isoko ryo mu Rwanda no hanze yaho, bikiyongera ku kuba muri 2019 azaba yaratanze akazi ku barenga 70 kandi bari mu cyiciro cy’urubyiruko.

Ibi byose ariko ngo bizajyana n’amikoro ari nayo mpamvu ahanze amaso Banki ya Kigali.

Ati “Amafaranga yose ni meza ariko njyewe kumpa amafaranga menshi ntabwo mbyifuza ariko mbonye miliyoni 10Frw, zangeza kubyo nifuza kandi nayabyaza umusaruro mu buryo bushobora kugaragarira buri wese.”

Rutsinga yaretse akazi ka Leta ajya kwihangira umurimo

Rutsinga Arsene , ubu ni umuyobozi mukuru w’uruganda ‘Bright Energy and Environment Management ltd’, rukora briquettes zishobora kuzasimbura inkwi n’amakara mu myaka iri imbere.

Igitekerezo cy’umushinga we yakigize ubwo yigaga mu Buhinde mu 2009. Agarutse mu Rwanda muri 2012, yatangiye kugerageza uko yashyira mu bikorwa ubushakashatsi n’ubumenyi yari akuye muri iki gihugu gusa amikoro amubera imbogamizi.

Yagize ati “Aho nari ntuye ahantu abantu bazaga gutwara ibyatsi bakabijyana. Naje kuganira n’umuntu ambwira ko babikoramo igicanwa cya briquette bitewe n’uko mu gihugu cy’u Buhinde ari ahantu hashyuha cyane hataba amashyamba.”

Rutsinga avuga ko ajya gutangira uyu mushinga yari agamije kugira uruhare mu guhangana n’ihumanywa ry’ikirere.

Igicanwa cya briquette gikorwa mu bisigazwa by’imuceri, ibigori, n’ibishishwa by’imyumbati, kiriraramba kandi ntabwo cyangiza ibidukikije kuko kitagira umwotsi uhumanya ikirere.

Muri 2012 nibwo Rutsinga yatangiye uyu mushinga, amaze kureka akazi ka Leta.

Yagize ati “Nashatse akazi muri RDB, nkoramo imyaka ibiri mbasha kubona igishoro ndaza nshaka abantu dukorana ntangira kwikorera. Nari mfite abakozi batanu ku buryo ku munsi twakoraga nk’ibiro 100, bigenda bizamuka.”

Kuri ubu Bright Energy and Environment Management ltd’, ikorana n’ibigo by’amashuri birimo n’amwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda.
Rutsinga na Tuyishimire bizeye ko batiranyijwe mu bahabwa inkunga na BK, yazatuma imishinga yabo igera ku rundi rwego, cyane cyane hongerwa ibyo bakoraga.

Imishinga 25 igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made–in-Rwanda), niyo yatoranyijwe ku ikubitiro mu ‘Urumuri Initiative’.

Urumuri Initiative yatangijwe bwa mbere umwaka ushize ubwo Banki ya Kigali yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, ikaba igamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bafite imishinga ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.

Abatoranyijwe bamaze igihe bahabwa amahugurwa y’amezi atandatu mu bijyanye n’ubucuruzi, yatangwaga na Inkomoko Entrepreneur Development, gisanzwe gihugura ba rwiyemezamirimo.

Tuyishimire afite ibikorwa bikomeye bijyanye no gutunganya ibikoresho binyuranye mu migano
Mu migano havamo ibikoresho binyuranye byo mu rugo n'imitako
Ibi bikoresho bikunze gushyirwa ku matara yo mu nzu
Imigano yabyajwe ishoramari ryongera ibikorerwa mu Rwanda
Tuyishimire avuga ko miliyoni 10Frw zakora impinduka mu bikorwa bye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages