Iri murikagurisha ryatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’intebe kuwa 30 Nyakanga 2015, aho ryitabiriwe n’abashoramari basaga 300 barimo abasaga 200 bakorera mu Rwanda, Airtel ikaba iri guha abayitabiriye amahirwe yo kubona ibicuruzwa na serivisi nziza kandi ku giciro kibanogeye.
Mu byo Airtel yazaniye abitabiriye imurikagurisha harimo Ikarita ya ‘Kozaho’ ikorana na Airtel Money ikaba izafasha abakiriya n’abacuruzi kwishyurana mu buryo bwihuse kandi bwizewe, ikarita yakozwe na Near Field Communication (NFC).
Indrajeet Singh Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Airtel, Indrajeet Singh yagize ati” Turi kumurika ibikoresho na serivisi zitandukanye kandi ku biciro binogeye buri wese. Mu imurikagurisha ry’uyu mwaka muzabasha kwibonera itandukaniro riri hagati y’ibicuruzwa byacu n’iby’abo duhanganye.”
Yakomeje avuga ko mu byo bari kumurika harimo ibikoresho bifasha kubona internet ya 4G na 3G, Airtel Money, Internet ya Airtel by’umwihariko ariko bakaba bari guhamagarira abantu bose gukoresha Ikarita ya ‘Kozaho’ ifasha umuntu kwishyura byihuse hamwe na Airtel money.
Kwizera Jean Paul witabiriye iri murikagurisha yavuze ko yishimiye uruhare Airtel Rwanda yagize kugira ngo imurikagurisha rigende neza ndetse anavuga ko anyuzwe n’agashya kazanywe muri Airtel Money.
Agira icyo avuga ku imurikagurisha ry’uyu mwaka, umuyobozi wa Airtel Rwanda, Teddy Bhullar yagaragaje ko yishimiye kuba ari muri iri murikagurisha kuko riha umwanya munini abacuruzi bakerekana ibikorwa byabo.
Yakomeje avuga ko Airtel yahinduye uburyo itumanaho ryakorwaga mu Rwanda ndetse no ku isi yose ndetse by’umwihariko mu Rwanda bakaba bayoboye iki cyiciro n’udushya twinshi dutuma ubucuruzi n’ubuzima bwa buri munsi burushaho koroha.



















TANGA IGITEKEREZO