00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igifaransa ntikigaragara ku noti nshya ya 500 kuko n’inyandiko z’ubu zitagikoresha-Rwangombwa

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 27 September 2013 saa 03:26
Yasuwe :

Ubwo mu minsi ishize Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR)yashyiraga hanze inoti nshya y’amafaranga 500 bamwe batunguwe no gusanga nta rurimi rw’Igifaransa ruriho, ariko Guverineri w’iyi banki avuga ko basanze atari ngombwa kuko ngo na dosiye za leta z’ubu zikoresha cyane Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yabazaga Guverineri wa BNR, John Rwangombwa ibyerekeranye n’ibibazo byibazwa n’abaturage kuri iyi noti, yagize ati “Kuba nta gifaransa kiriho ni uko twasanze n’ubundi inyandiko (…)

Ubwo mu minsi ishize Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR)yashyiraga hanze inoti nshya y’amafaranga 500 bamwe batunguwe no gusanga nta rurimi rw’Igifaransa ruriho, ariko Guverineri w’iyi banki avuga ko basanze atari ngombwa kuko ngo na dosiye za leta z’ubu zikoresha cyane Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yabazaga Guverineri wa BNR, John Rwangombwa ibyerekeranye n’ibibazo byibazwa n’abaturage kuri iyi noti, yagize ati “Kuba nta gifaransa kiriho ni uko twasanze n’ubundi inyandiko nyinshi za leta zisohoka mu Kinyarwanda n’Icyongereza, bityo dusanga atari ngombwa cyane ko dushyiraho Igifaransa.”

Inoti nshya ya Rwf500 (hejuru) hamwe n'inoti yari isanzwe iriho Igifaransa

Ubusanzwe itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko indimi zemewe mu Rwanda ari Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, ariko ubu inyandiko nyinshi zituruka mu nzego z’ubuyobozi zisohoka ahanini mu ndimi z’Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Nk’uko Rwangombwa yabisobanuye, nta zindi mpamvu zatumye ururimi rw’Igifaransa rutagaragara kuri iyi noti, byatewe ni uko rutagikoreshwa cyane mu Rwanda nk’uko byahoze mu myaka yashize, dore ko ubu u Rwanda rubarizwa mu miryango itandukanye ikoresha ururimi rw’Icyongereza nk’uwa Afurikaka y’Iburasirazuba (EAC) ndetse na Commonwealth.

Rwangombwa kandi yavuze no ku kuba iyi noti nshya ifite amabara asa n’inoti y’amafaranga 1,000 ati “Nibyo koko iyi noti ijya gusa nk’iyi 1,000 ariko ibiyiranga ntabwo bihuye nk’uko itangazo twashyize ahagaragara ubwo yajyaga ku isoko ribigaragaza. Ntabwo ari ikibazo kuba bisa kuko n’amadorali ya Amerika arasa kandi abantu bamenya iya 50 cyangwa iyi 100.”

Kuva mu 2009 kugeza ubu mu Rwanda guhera mu mashuri mato kugeza muri za kaminuza, Icyongereza ni rwo rurimi rukoreshwa mu myigishirize, aho bitandukanye no mu myaka yabanje imyigishirize yifashishaga ururimi rw’Igifaransa.

Uru rurimi rw’Icyongereza kandi ni rwo rurimi ruhuriraho n’ibihugu byinshi ku isi mu buryo bwo gutumanaho, cyane cyane bigaragarira mu nama mpuzamahanga zitandukanye zibera hirya no hino ku isi ndetse n’inyandiko zikomeye ziba akenshi ziri muri uru rurimi rukoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, bigaragara nk’aho ari byo biyoboye ibindi ku isi dore ko imyanzuro bifata ntawe uyivuguruza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages