Abaturage baba bamenyereye ko ibicuruzwa biva mu nganda bifunzwe mu mifuka biba byizewe ku ngano n’ubuziranenge bwabyo, ndete abenshi ntibirirwa bapima iyo babigura.
Gusa bamwe mu bagura n’abagurisha bapimye bavuga ko myinshi mu mifuka y’umuceri n’ifu y’ibigori iza iburaho ibiro biri hagati ya kimwe na bitatu, bakavuga ko batazi aho bigabanyirizwa kandi ngo ababicuruza birabahombya.
Umwe mu bacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali yagize ati”Ntabwo wakunguka kuko n’ubundi igiciro tuguriraho ni ikiba gisanzwe, twapimura tugasanga haraburaho ibiro bibiri cyangwa bitatu, ariko ntitwamenya ngo bikurirwaho hehe.”
Ibi kandi bigaruka no ku muguzi ugura ibi bicuruzwa, nawe uhabwa ibituzuye yaba abiguze bigifunze cyangwa abiguriye kubagurisha mu buryo bwo gupima buzwi nka detaye (détail).
Umuryango urengera inyungu z’abaguzi mu Rwanda, ADECOR uvuga ko mu igenzura wakoze muri Gashyantare, wasanze inganda ntacyo zigabanya iyo zipakira ibicuruzwa, ahubwo ngo bigabanywa n’abashyira mu mifuka y’ibiro bike cyangwa abatanga ibyo guhita bajya kurya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ADECOR Damien Ndizeye, aganira na IGIHE yagize ati”Mu bugenzuzi duheruka gukorera mu nganda twasanze iyo bijya gusohoka barenzaho ibiro nka bitatu, ahubwo ikibazo kiba kuri bariya babivana mu mifuka y’ibiro 50 babishyira mu ya 25, hamwe n’abagurisha ibyo guhita bajya guteka.”
Ndizeye avuga ko abafasha abacuruzi gupakira ibicuruzwa mu mifuka babahamirije ko babakoresha babaha amabwiriza yo kugabanyaho ibiro biri hagati ya bibiri na bitatu ku mufuka w’ibiro 50 baba bagiye kugabanya mo kabiri.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB buvuga ko ibibazo nk’ibi byabagezeho kandi ngo hari abo naherutse gufatira muri aya makosa ndetse barahanwe, ariko ngo umucuruzi wabifatirwamo azajya abihanirwa hisunzwe amategeko.
Philippe Nzayire, ushinzwe ireme muri RSB, aganira na Isango Star yagize ati”Natwe cyari cyatugezeho kuko hari abo twafashe kandi barahanwe, umuturage ntashobora kubimenya kuko n’ubundi biza byanditseho, gusa turimo gukaza umurego ndetse turabwira abacuruzi ko umucuruzi wese uzakoresha ibintu bitujuje uko bigaragara kubifunitse azahanwa hisunzwe amategeko.”
Uyu muyobozi avuga ko ibi bibazo bigaragaye mu Mujyi wa Kigali ariko n’ahandi bishobora kuba bihari, cyane ko ibirangurwa byose iyo byavuye mu nganda bikwirakwizwa mu gihugu hose.
Abafunga ibicuruzwa bakaseho ibiro runaka baba bagamije inyungu y’umurengera, bakitwikira kwandika ku bifunitse ibyo bicuruzwa ko byuzuye.



















TANGA IGITEKEREZO