Ni ingingo yakomojeho ku wa 19 Ukuboza 2024, mu biganiro nyunguranabitekerezo byari bigamije kurebera hamwe uko hakurwaho inzitizi zidashingiye ku misoro cyangwa amahoro ya gasutamo [NTBs] kugira ngo ubucuruzi mu Rwanda bukomeze bwaguke.
Byahurije hamwe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, abikorera ndetse n’inzego za Leta zishinzwe ubugenzuzi.
Hari ubwo usanga nk’ibigo bitanu biba bikeneye kugenzura ko igicuruzwa kimwe kigiye kwinjizwa mu gihugu cyujuje ubuziranenge, kandi buri serivisi bitanze zikishyurwa kandi bidakwiye. Ibi abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka babyumva cyane kuko bakunze guhura nabyo.
Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri Sebahizi, aho yavuze ko nta nshingano ibigo bibiri bizongera guhuriraho. Yavuze ko hakozwe ibiganiro n’ibigo byose bifite uruhare mu gukora ubugenzuzi bw’ibicuruzwa mu gihugu, hakaba hazashyirwaho urutonde rw’ibicuruzwa rugaragaza urwego rw’ubugenzuzi rurebwa na cyo.
Ati “Twabyizeho dusanga bidakwiye. Buri kigo kizaba kizi neza urutonde rw’ibicuruzwa gishizwe kugenzura ku buryo ntaho bizongera kugaragara ko umucuruzi akeneye kugenzurwa n’ibigo bitandukanye ku gicuruzwa kimwe,”
Yongeyeho ati “Ni ukuvuga iki kirarebwa na RICA, cyangwa Rwanda FDA, cyangwa RSB cyangwa NAEB cyangwa RAB. Tuzakora ku buryo urwo rutonde nta giciruzwa kizajya kigenzurwa n’ibigo bibiri.”
Izi mpinduka zizajyana no guhagarika kwishyuza abacuruzi ikiguzi cy’ubugenzuzi inshuro zirenze imwe.
Ati “Niba ufite igicuruzwa bikaba ngombwa ko ibigo bibiri bigira ubushake bwo kugenzura, hemejwe ko ubwo bugenzuzi buzajya bukorwa rimwe. Niba ufite kontineri mu gihe cy’igenzura, ibigo byose birebwa n’ibyo bicuruzwa bigomba kuba bihari igihe bayifunguye bigakorwa rimwe, ukishyura ikiguzi cy’iyo serivisi ibicuruzwa byawe bikagenda.”
Minisitiri Sebahizi yavuze ko kandi kimwe mu bizahinduka harimo no gukuraho itangwa ry’impushya zo kwinjiza ibicuruzwa bimwe na bimwe mu gihugu.
Yagize ati “Hari nk’impushya zijya zisabwa yaba izo kohereza cyangwa kuvana ibintu mu mahanga zitari ngombwa zigomba kuvaho, ku buryo uzasanga nk’umuntu ucuruza ibyagira ingaruka ku buzima bw’abantu ari we ushobora kuzajya asabwa gusa icyangombwa.”
Yavuze ko hatangiye gushyirwa mu bikorwa igerageza ry’iyi mikorere mishya, rikaba rizarangirana n’uku kwezi.
Serivisi zishyurwa zizagabanywa
Minisitiri Sebahizi yavuze ko zimwe mu mpinduka zitezwe mu mwaka utaha, harimo no kugabanya ubwishyu bwa serivisi zinyuranye ku bacuruzi bakura ibicuruzwa mu mahanga.
Yatanze urugero avuga ko nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge [RSB) cyishyuzaga serivisi 1780 zizagabanywa zikagera kuri 13 gusa.
Ati “Ni ukubera ko hari nka serivisi wishyuraga nk’inshuro eshanu cyangwa inshuro 10 uzajya wishyura rimwe gusa. Nka Rwanda FDA izava ku kwishyuza serivisi 276 zigera kuri 20. Ubwo hari ahantu yakoraga ubugenzuzi bwinshi butandukanye ugenda ucibwa amafaranga, ariko bazajya babumbira ibintu byose mu kintu kimwe ku buryo wishyura rimwe gusa, serivisi zose ukazibonera icya rimwe mu gihe gito.”
Izi serivisi zose zishyuzwa abacuruzi, amafaranga yazo azajya ahita ajya mu isanduku ya Leta aho kujya kuri ibi bigo by’ubugenzuzi nk’uko byari bisanzwe.
Ati “Tuzatangira umwaka mushya dufite inkuru nziza hose.”
‘Rwanda e-Single Window’ iri kuvugururwa
Mu Rwanda hasanzwe ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenyekanisha imisoro ku byinjira n’ibisohoka mu gihugu binyuze ku rubuga rumwe [Rwanda Electronic Single Window], rukoreshwa n’abo muri gasutamo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko iri koranabuhanga rigiye gusimburwa n’urundi rubuga rwitwa ‘Singel Integration Portal’, ruzaba rwongeyemo ibindi bigo bitakoreshaga Electronic Single Window birimo iby’ubugenzuzi, rwongeremo n’izindi serivisi zitatangirwaga muri iyi sisitemu.
Ruzahuriza hamwe ibigo byose bitanga serivisi zikenerwa n’abakura cyangwa ahohereza ibicuruzwa mu mahanga ku buryo ukenera serivisi mu bigo byinshi, zose azajya azibonera muri uru rubuga, akabona ibisabwa byose.
Muri Werurwe 2025 nibwo uru rubuga ruzaba rwamaze gutegurwa neza rutangire gukoreshwa.
Ati “Twabasabye ko niba byakunda uru rubuga rwahuzwa n’urubuga Irembo uyu munsi rutangirwaho serivisi za Leta, ku buryo uwari usanzwe abona serivisi ku Irembo n’ubundi hose yazihabonera.”
“Igihe ibicuruzwa byamaraga muri gasutamo bizagabanyuka n’ikiguzi byagusabaga kwishyura kigabanyuke.”
Minisitiri Sebahizi yavuze ko inyinshi muri izi mpinduka zizatangira kugaragara mu bucuruzi mu ntangiriro za 2025.
Amafoto: The NewTimes
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!