00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu Burundi byagabanyutseho 41,5%

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 January 2025 saa 10:22
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherejwe mu Burundi mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024 byagabanyutseho 41,51%, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2023.

Raporo ngarukagihembwe y’iki kigo igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2023, ibi bicuruzwa byari bifite agaciro ka miliyoni 5,18 z’amadolari ya Amerika, kagera kuri miliyoni 3,03 z’amadolari mu gihembwe cya gatatu cya 2024.

Igabanyuka ry’ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherejwe mu Burundi ryasanishwa ahanini n’umwuka mubi watutumbye hagati y’ibi bihugu, watumye u Burundi bufunga imipaka yabwo yo ku butaka muri Mutarama 2024.

Kuva muri Mutarama umwaka ushize, ushaka kugera mu Burundi aturutse mu Rwanda, yifashisha gusa inzira y’ikirere, kuko sosiyete y’igihugu ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir yeremerewe gukorera muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Si ubwa mbere ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherezwa mu Burundi bigabanyutse bitewe n’ifungwa ry’imipaka, kuko mu gihembwe cya mbere cya 2022, agaciro kabyo kageze ku bihumbi 20 by’amadolari.

Nubwo bimeze bityo ariko, ugereranyije no mu gihembwe cya kabiri cya 2024, ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherejwe mu Burundi byariyongereye, kuko agaciro kabyo kavuye kuri miliyoni 2,18 z’amadolari, kagera kuri miliyoni 3,03 z’amadolari.

Ibicuruzwa byabanje kunyura mu Rwanda nyuma bikoherezwa mu Burundi na byo byagabanyutseho 59,66% kuko agaciro kabyo kavuye kuri miliyoni 4,04 mu gihembwe cya gatatu cya 2023, kagera kuri miliyoni 1,63 mu gihembwe nk’iki mu 2024.

Ugeranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2024, nabwo ibicuruzwa byabanje kunyura mu Rwanda, bikoherezwa mu Burundi byaragabanyutse kuko agaciro kabyo kari kuri miliyoni 2,31 z’amadolari.

Iyi raporo igaragaza ko u Burundi ari cyo gihugu cya kabiri cyo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi mu gihembwe cya gatatu cya 2024, inyuma ya Uganda rwoherejemo ibifite agaciro ka miliyoni 4,2 z’amadolari.

Ifungwa ry'imipaka ryagize uruhare rukomeye mu bucuruzi buhuza u Rwanda n'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .