00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibicuruzwa bya CIMERWA byahawe isura nshya mu kongera amahitamo y’abaguzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 May 2020 saa 03:21
Yasuwe :

Sima za CIMERWA zimenyerewe ku izina rya Sima Nyarwanda 32.5 N na 42.5 N; zahinduriwe amazina zihinduka SURECEM, SUREROAD na SUREBUILD, ndetse zigiye kwiyongeraho indi sima ya 22.5X igiye kwinjizwa ku isoko ry’u Rwanda ku izina rya SUREWALL.

Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA PPC, Albert Sigei, yasobanuye ko ibicuruzwa bisanzwe by’uru ruganda byavuguruwe bikinjizwa mu rutonde rwa sima za "SURE", nk’uburyo bwo gushyira igorora abakiriya ba CIMERWA, bagahabwa amahitamo asesuye ya sima bagura bitewe n’icyo bagamije kuyikoresha.

Yagize ati "Ibicuruzwa byacu bigamije gutanga amahitamo yagutse ku bakiliya bacu. Urutonde rwa ’SURE’ rwateguranwe intego yo gufasha abakiliya bacu mu mikoreshereze ya sima, aho buri bwoko bwa sima buri muri ‘SURE’ buzajya bukoreshwa icyo bwagenewe. ’SURE’ yatekerejwe igamije gushyira imbere ibisubizo bikwiranye n’ibyifuzo by’abakiliya bacu.”

’SURE’ ni urutonde rwa sima zigenda zigenerwa ubwubatsi bwihariye. SUREWALL ni sima yagenewe kubaka inkuta no kubaka amatafari, SURECEM ni sima ikoreshwa byose, SUREROAD ni sima yubaka imihanda naho SUREBUILD ni sima igenewe imishinga iremereye.

CIMERWA yatangaje ko ibi bicuruzwa bizahita biboneka ku isoko, usibye SUREROAD izagaragara ku isoko nyuma.

Sigei yakomeje ati “Twishimira ibyo dukora, intego yacu ni “Kubaka u Rwanda”. Mu kubaka u Rwanda twiyemeje gushyira umusanzu ukomeye mu buzima bw’abakiliya bacu kandi tubasaba gukomeza gukoresha SIMA NYARWANDA yacu bubahiriza imikoreshereze yihariye ya buri sima iri mu rutonde rwa ‘SURE’.”

“Ibi bizafasha abakiriya bacu kubyaza umusaruro buri mufuka wa SIMA NYARWANDA baguze.”

Nyuma y’uko imirimo imwe n’imwe yari yarahagaritswe kubera ingamba zashyizweho mu gukumira icyorezo cya COVID-19 hakubahirizwa gahunda ya #GumaMurugo, ubu ibikorwa byinshi byongeye gusubukurwa abantu basubira mu mirimo buhorobuhoro, ku buryo uru rutonde rwa ’SURE’ ruje ku isoko mu gihe kidasanzwe.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi, kwamamaza n’ikwirakwiza muri CIMERWA, Jovith Maridadi, yasobanuye impamvu bashyize ‘SURE’ ku isoko muri iki gihe, ari uko byari bigeze ngo abantu basubire mu mirimo.

Ati "Iki gihe ntabwo ari cyiza kuri benshi mu bucuruzi, bamwe bashobora no kuvuga ko dutangije urutonde rwa "SURE" mu gihe kitari cyiza. Ariko kuri CIMERWA twemera ko amakuba azana impinduka nziza, igihe kirageze rero ngo tuzinge amashati dusubire mu kazi.”

“Ndabona nta bundi buryo bwiza bwo kubikora burenze guha sima abafatanyabikorwa bacu bakwirakwiza sima mu maduka, mu rwego rwo kubaka ibibanza byari byarahagaritswe. Mu minsi izakurikira abakiriya bacu bazabona SIMA NYARWANDA mu ishusho nshya iriho ikirangantego ’SURE’ ku mifuka iri mu maduka mu gihugu hose.”

Uru ruganda rwa CIMERWA rwatangiye mu mwaka wa 1982, rumaze kubaka ubushobozi ku buryo rugeze ku bushobozi bwo gukora toni 600,000 ku mwaka.

Sima za Cimerwa zinjijwe mu rutonde rwa Sure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .