Mu muco w’Abanyarwanda kuzigama byahozeho byakorwaga mu buryo butandukanye burimo korora inka bateganyiriza abana babo, guhunika imyaka n’ubundi buryo bwinshi, Abanyeshuri ba Green Hills Academy basangijwe umuco wo kuzigama bateganya ejo heza.
Imikorere inoze kandi ijyanye n’igihe ni bimwe mu byo aba banyeshuri bagendeyeho bafata ingamba zo kuzajya babitsa mu bigo by’imari, aho kugendana amafaranga mu mifuka.
Beretswe kandi basobanurirwa imikorere ya I&M Bank, uburyo wafungura konti, kohererezanya amafaranga, imikoreshereze y’imashini za ATM, imitangire y’inguzanyo n’ibindi byinshi.
Batunguwe na byinshi, bamwe batekerezaga ko imashini za ATM ziba zifite abantu inyuma bari gutanga amafaranga, ariko bahishuriwe ko ntawe uba ahari, ahubwo ari ikoranabuhanga.
Gatarayiha Nadine wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye, yavuze ko yanyuzwe n’ibisobanuro yahawe ku mikorere ya I&M Bank, yongeraho ko mu minsi ya vuba atangira kwizigama kandi akaba agiye kubishishikariza n’abandi bana.
Gatarayiha yemeza ko kwizigama ari imbarutso y’amajyambere ku muntu ndetse n’igihugu cye, ati “Iyo utangiye wizigama amafaranga macye macye, ageraho akagwira, wayashora mu mishinga akabyara imirimo igirira inyungu benshi.”
Munyangeyo Mucinya Landry na we wiga Green Hills Academy yaje afite amatsiko yo gusobanukirwa n’imikorere ya Banki, uburyo zibona inyungu n’uko zitanga serivisi zitandukanye.
Nyuma yo gutemberezwa mu bice bitandukanye bigize I&M Bank, Munyangeyo yanyuzwe ndetse atangazwa na bimwe mu byo yeretswe birimo kubikuza amafaranga kuri ATM mashine ukoresheje telefoni igendanwa.
Amasomo atandukanye bahawe n’abakozi ba I&M Bank yose yari agamije kwimakaza umuco wo kuzigama, inyota yo kumenya byinshi aba banyeshuri bagaragaje, ikaba itanga icyizere ko mu minsi ya vuba bayoboka ama Banki bagatangira gukorana na yo.
Byakorohera kubeshya umuntu ku kintu atiboneye n’amaso ye, ariko byagora uwashaka kumvisha aba banyeshuri ko kwizigama ntacyo bimaze.
Amateka ya I&M Banki beretswe, ingero zitandukanye bahawe, ni bimwe mu byatumye bemera ko nta kidashoboka, ingamba batahanye zikaba ari ukwizigama amwe mu mafaranga bahabwa n’ababyeyi babo, biyubakira ejo heza.
Iyi gahunda yo kwigisha urubyiruko umuco wo kwizigama ikaba yarateguwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abanyeshuri mu Bumenyi bw’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Rwanda (AIESEC-Rwanda).
Kuwa kane tariki ya 12 Werurwe 2015, I&M Bank yahoze ari Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) yari yahuguye ku masomo nk’aya abana bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Alpha Community Academy giherereye i Kanombe.
Amafoto: Jack Nkinzingabo



















TANGA IGITEKEREZO