Uyishaka azajya yishyura 20% by’igiciro cyayo, banki yishyure 80% by’asigaye, akazajya ayishyura nyuma.
Mu gihe ushaka ikinyabiziga cy’amashanyarazi, I&M Bank (Rwanda) Plc izajya imwishyurira 100% by’ikiguzi cyacyo. Bizajya bikorwa muri gahunda yayo ya Agiserera na I&M Bank.
Ni ubufatanye bwashyizweho umukono ku wa 27 Werurwe 2026, ubwo hatahwaga ku mugaragaro imodoka nshya yitwa ‘Sinotruck Bolden S6 double cabin pickup’ n’izindi zitandukanye.
Ni imodoka ikoresha amashanyarazi ku buryo yorohereza abayikoresha, ikaba nziza mu gutwara haba kubakora ingendo mu mujyi ndetse no mu byaro.
Hari n’izindi zo mu bwoko bwa ‘HOWO’ bashyize ku isoko. Muri izo harimo HOWO-TX 6X4 Dumper, HOWO 4TN Light duty truck na HOWO-TX 6X4 tractor.
HOWO-TX 6X4 Dumper ni ikamyo nini ikoreshwa cyane mu mirimo iremereye, by’umwihariko mu bwubatsi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho yikorera imitwaro iremereye cyane ndetse ikaba ifite umwihariko wa ‘hydraulic’, uburyo bufasha gusohora imizigo mu buryo bworoshye.
HOWO 4TN Light duty truck, ni imwe mu makamyo mato yagenewe gutwara imizigo itaremereye cyane. Ifite ubushobozi bwo kwikorera toni ziri hagati ya 4–10, kandi ikaba ikoresha lisansi nke.
HOWO-TX 6X4 Tractor yo ni ikamyo nini ikoreshwa mu gutwara imizigo iremereye.
Umuyobozi wa Hanlink Group, Mr. Lin Yun, yavuze ko imwe mu mpamvu batoranyije gushora imari mu Rwanda rwatoranyijwe mubyatewe n’imiyoborere myiza, korohereza ishoramari n’icyerekezo gisobanutse cy’iterambere ry’ubukungu.
Yagize ati “U Rwanda rwatoranyijwe bitewe n’imiyoborere myiza, korohereza ishoramari n’icyerekezo gisobanutse cy’iterambere ry’ubukungu, inkunga itangwa n’inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, bituma haba ahantu heza ho gushora imari mu gihe kirekire”.
Yakomeje avuga ko Hanlink Motors itabona u Rwanda nk’isoko gusa, ahubwo irubona nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu guteza imbere iterambere ry’akarere muri rusange.
Uhagarariye ishami rishinzwe kugurisha imodoka ku bacuruzi muri I&M Bank, Bruce Niko, yavuze ko biteguye gufasha abantu bifuza kugura imodoka zaba izabo bwite zo kugendamo cyangwa se izikoreshwa mu kazi.
Yagize ati “Turabafasha. Nibegere ishami ryacu noneho tukagufasha ntacyo dusabye iyo ari ibinyabiziga by’amashanyarazi ndetse n’iyo atari byo bigusaba uruhare ruto rushoboka. Ntibigusaba kuvunika kandi noneho n’ubwishyu bukaba bujyanye n’uburyo ubucuruzi bwaba buri gukora bikakorohera gufata inguzanyo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!