00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Ibiciro by’ibiribwa ku isoko byaragabanutse kubera ikomorerwa ry’amagare

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 2 September 2014 saa 07:56
Yasuwe :

Abaturage bahahira mu isoko rikuru ry’umujyi wa Butare mu karere ka Huye bavuga ko kuva amagare yakomorerwa kongera gukorera ibikorwa byayo mu mujyi, ibiciro by’ibiribwa byagabanutse.
Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri iri soko ahagurishirizwa ibiribwa byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, abaguzi n’abacuruzi bamutangarije ko impamvu z’imanuka ry’ibiciro yaba ari uko umuturage yifashisha igare akaba yagemura umusaruro we ku isoko avuye mu cyaro (…)

Abaturage bahahira mu isoko rikuru ry’umujyi wa Butare mu karere ka Huye bavuga ko kuva amagare yakomorerwa kongera gukorera ibikorwa byayo mu mujyi, ibiciro by’ibiribwa byagabanutse.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga muri iri soko ahagurishirizwa ibiribwa byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, abaguzi n’abacuruzi bamutangarije ko impamvu z’imanuka ry’ibiciro yaba ari uko umuturage yifashisha igare akaba yagemura umusaruro we ku isoko avuye mu cyaro cya kure ahatagera imodoka kuko ubusanzwe moto zo zibahenda.

Bamwe mu bacuruza ibiribwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi, bemeza ko kuba bagabanyije ibiciro babitewe nuko amagare yakomorewe, abaturage bakoroherezwa kubagezaho umusururo ku isoko nta nkomyi, bityo amafaranga bakoreshaga bajya kurangura mu cyaro akagabanyuka.

Christine Nyirarukundo ucuruza ibitoki yagize ati “Gukumira amagare ngo ntagere mu mujyi byaratubangamiraga cyane, bigatuma tujya kurangura kure bikaduhenda, natwe twagera hano tukagurisha uko twaranguye”.

Mukantaganira nawe ucuruza imboga ati “Inyanya agatebo kamaze iminsi kagura ibihumbi 10 batarakomora amagare, ariko ubu ni ibihumbi bitanu gusa”.

Nubwo abaturage bishimira impinduka ku isoko ry’ibiribwa kubera gukomorerwa kw’amagare, mu minsi yashize byagiye bivugwa ko amagare ari kimwe mu bishobora guteza impanuka, kuko usanga abayatwara nta bumenyi buhagije baba bafite ku bijyanye n’amategeko y’imihanda.

Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame agaragarije ko impanuka zivwa zitigeze ziterwa n’amagare byatumye ikumirwa ry’amagare mu mihanda minini risubirwamo.

Ku wa 23 Nyakanga 2013, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu ihe hagitegurwa amabwiriza agenderwaho n’abanyamagare mu mihanda minini, kuri ubu bemerewe kuyagendaho ariko bagacungirwa hafi n’inzego z’ibanze ndetse na polisi.

Kuri ubu ba nyirayo barasabwa kwitwararika birinda kuba ba nyirabayazana b’impanuka.

Abatwara amagare mu Karere ka huye baganiriye na IGIHE bavuga ko bishimiye icyemezo cy’umukuru w’igihugu kandi bakizeza ko nta mpanuka zizabaturukaho kuko bazi akamaro iki cyemezo kibafitiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages