00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Bwa mbere mu Mujyi wa Huye, ikilo cy’inyama cyageze ku 7000 Frw

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 25 December 2024 saa 01:48
Yasuwe :

Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Mujyi wa Huye imyiteguro ya Noheli yari yose ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2024, abantu bacicikana bahaha iby’umunsi mukuru.

Ubwo IGIHE yatembereraga ahacururizwa inyama mu isoko rikuru rya Huye mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, twasanze abantu ari uruvunganzoka bashakisha inyama ariko nta n’izigihari.

Abaguzi b’akaboga mu Karere ka Huye by’umwihariko mu Mujyi, babwiye IGIHE ko inyama zazamuye igiciro aho zavuye ku 6000 Frw zikagera ku 7000 Frw.

Uwitwa Muhire Samuel yavuze ko inyama zatangiye kubura no kuzamura igiciro ku wa 23 Ukuboza uyu mwaka, ibyatumye abantu benshi bakeka ko zizakomeza kurira zikaba zagera no ku bihumbi 8 Frw.

Ati “Nkanjye ufite umurwayi muri CHUB, ndi gukenera inyama zo guteka ingemu, ariko kuva ku wa 23 Ukuboza inyama zari zatangiye kurira. Bigaragara ko abantu benshi baba bazikeneye nyine nta kundi byagenda.’’

Abacuruzi bazo nabo ntibasetse!

Abacuruzi b’inyama mu Mujyi wa Huye bo bavuga ko kuzamura igiciro babikoze by’amaburakindi, kuko inka nazo zahenze muri iyi minsi mikuru.

Twagirumukiza Clement ati “Buri wese aba yifite mu mutwe ko azahenda itungo rye, bikagera mu nzego zose rero bigatuma ibiciro bizamuka. Ubu rwose akamasa k’ibihumbi 500 Frw kaba ari agahinja kandi si ko byahoze mu minsi ishize.”

“Turi kwihangana tugahendwa n’aborozi muri iyi minsi, ari nayo mpamvu twazamuye igiciro, ariko yenda mu minsi iri mbere bizongera bimanuke.”

Izamuka ry’ibiciro arihuje na mugenzi we utashatse gutangaza imyirondoro ye wavuze ko ikindi gitiza umurindi izamuka ry’igiciro cy’inyama ari uko bahurira ku isoko n’abashora amatungo muri RDC, mu mijyi nka Bukavu batibagiwe na Rusizi iri mu duce dukunda inyama cyane mu Rwanda.

Ati “Amasoko y’amatungo azwi hano mu Majyepfo, ni irya Ruhango, Busoro muri Huye na Ryarubondo mu Karere ka Nyamagabe. Aha hose rero, tuhahurira n’abaguzi bashora inka muri Congo, kandi aba ntibazuyaza gutanga amafaranga menshi kuko baba bazajya kuzigurisha mu madorali.”

“Iyo muhuriye ku nka muyigereka, utangazwa no kubona ayishyuye miliyoni n’imisago maze wabona ukomeje kuburanirwa, ukagura uhenzwe ugataha. Nakubwira ko rwose abenshi turi gukorera mu gihombo, kuko kubona ayo twashoye biri kutugora.’’

Muri rusange, hari n’ibindi biribwa byagiye bizamura ibiciro nk’amashaza yavuye ku 1200 Frw akaba 1700 Frw, inyanya ziva kuri 700 Frw ziba 1000 Frw.

Ni mu gihe ariko inyama z’inkoko, inkwavu n’amafi byo nta mpinduka byagize.

N’ubwo abantu batabujijwe kwinezeza no gusabana n’ababo, ubuyobozi bw’igihugu bugira inama Abanyarwanda kwirinda gusesagura ibyo batunze, bakarya bibuka ko na nyuma y’iminsi mikuru ubuzima bukomeza, burimo n’itangira ry’amashuri.

Ahacururizwa inyama hari umurongo muremure
Abacuruza inyama bazimaze hakiri kare kuko zashakwaga na benshi
Akarere ka Huye katatswe muri ubu buryo mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .