00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hellofood yiyemeje gufasha abankundana kuryoherwa na Saint Valentin

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 February 2015 saa 12:47
Yasuwe :

Hellofood yiyemeje gufasha abakundana kuryoherwa na Saint Valentin, Umunsi ngarukamwaka wahariwe abakundana, ukaba wizihizwa buri tariki 14 Gashyantare.

Akenshi abakundana bajya basohokera ahandi rimwe na rimwe bari kumwe n’inshuti zabo bagasangira amafunguro, bagahana impano ndetse bakanishimira urukundo rwabo, ariko hakaba ubwo batumiza ibyo bashaka bijyanye n’igihe bakababwira ko byashize cyangwa nta n’ibyo bagira.

Hellofood yiyemeje gukemura ibibazo nk’ibyo ndetse n’ibindi byabera imbogamizi abakundana mu kuryoshya ku munsi wabo, kuko izabagezaho amafunguro bifuza aho bazaba baherereye hose.

Amwe mu mafunguro wasanga kuri Hellofood:

Steak: Ni ubwoko bw’amafunguro yoroshye kurya, kuburyo bitagusaba kurwana na yo uhekenya ngo abantu babe bakunyuzamo ijisho ko utazi gufungura bya gisirimu. Nta n’ubwo ashobora kukwanduza ngo isosi ibe yameneka ku myenda warimbye, ni amafunguro yoroshye kurya kandi aryoshye.

Hellofood uhasha guhaha ifunguro ushaka wifashishije internet gusa bikakurinda guta umwanya

Salad: Hello food ikuzanira ubwoko bwa salade butandukanye, butuma umubiri wawe umererwa neza.

Fish Fillet: Amafi ya file (atarimo amahwa) ni amafi aryoshye afite n’intungamubiri ziha umubiri wawe ubudahangarwa.

Hellofood igufasha kubona amoko menshi y'amafunguro utabasha gusanga muri resitora imwe

PAN-Seared foie gras: Iri nfunguro iyo utarariryaho ntushobora kumenya uburyo he bwaryo, ushobora kugira ngo ni ibyatsi nyamara rikungahaye ku ntungamubiri no ku buryohe.

Sage-Garlic-Brined Pork Chops: Inyama yingurube na yo yoroshye kuyirya kandi iba iryoshye ku bayikunda.

Hellofood ni iguriro ry’amafunguro kuri internet, aho abakiliya batumiriza ibyo kurya bakoresheje internet bakabigezwaho aho bari hose kandi byihuse.

Iha amaresitora urubuga kuri internet n’umwanya kuri telefoni ngendanwa, bagashobora kugera ku bakiriya babo biboroheye cyane.

Hellofood uba ushobora kwihitiramo amafunguro y'amoko yose, bakayakuzanira utagombye kujya kwicara muri resitora runaka

Ifatanya cyane n’amaresitora atandukanye kandi yiyubashye mu Mujyi wa Kigali, ikabashakira abakiriya.

Ikorera mu bihugu bitandukanye ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda guhera mu 2013.

Ushobora no kuyikurikirana ku rukuta rwa facebook https://www.facebook.com/Hellofood.rw. Hellofood irabifuriza umunsi mwiza w’abakundana kandi ibibutsa ko ubwiza ari mu gifu (Love goes through the stomach).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages