Kuri ubu ntibikiri ngombwa ko umucuruzi urangura cyangwa umuntu ushaka guhaha champagne na divayi yirirwa azenguruka mu maduka yose azishaka, kuko Sagacite Shop yashyizeho urubuga rwa internet ruborohereza kuzibona.
Mu bucuruzi bwa divayi, Champagne na liqueur hari aho usanga zitaboneka mu maduka, ukagorwa no kubona izo wifuza ku giciro kikunogeye, bikaba imbogamizi ku gihe kuko utamenya aho ushakira.
Umuyobozi wa Sagacite Shop, Bagaragaza Maurice, yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cyo gushinga iguriro ry’inzoga rikorera kuri internet mu korohereza abahura n’ibyo bibazo.
Ni igitekerezo cyakomotse ku ngendo yagiriye ku mugabane w’u Burayi aho yasanze ikoranabuhanga ryarimakajwe muri ubwo bucuruzi.
Bagaragaza ashimangira ko icyasembuye itangizwa ry’umushinga we ari icyorezo cya COVID-19 cyahinduye imikorere itandukanye y’abantu.
Yagize ati “Igitekerezo cyo gukora urubuga rw’ubucuruzi kuri internet nari nkimaranye igihe kuva aho nabaga i Burayi aho ubwo buryo bwo kugurira kuri Internet bumaze kumenyerwa n’abantu benshi kubera ko bufasha guhaha mu buryo bwihuse.”
Bagaragaza avuga ko Sagacite ifatanyije na Wines & More, basanzwe barangura inzoga z’amoko menshi hirya no hino ku Isi, zigacururizwa ku masoko atandukanye mu Rwanda.
Yakomeje ati “Nabonaga ko bikunze kugora abakeneye kurangura inzoga nk’utubari, restaurant na hoteli cyangwa se umuntu ku giti cye uri gutegura ubukwe n’indi minsi mikuru. Wasangaga agendagenda amaduka ashakisha aho yabona inzoga yifuza kandi ku giciro cyo hasi ariko atahazi.”
Sagacite Shop ikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati ahahoze ari kwa Nkusi Godfrey, iri guriro ryimakaje ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga kuko uhashye ibicuruzwa byaryo ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money, Airtel Money na Visa Card.



















TANGA IGITEKEREZO