Mu minsi ishize nasuye restaurant ya Atelier du Vin, ngira amatsiko yo kumenya ibinyobwa bihenze bihacururizwa n’uko Abanyarwanda babigura.
Iyi restaurant ibarizwa muri Akagera Trading, ishami rya Akagera Motors rikora ibijyanye n’ubucuruzi cyane cyane ubw’ibinyobwa rikanabiranguza mu bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi na RDC, bivuye hirya no hino ku Isi.
N’amatsiko menshi, nkihagera nifuje kubona no gukora ku nzoga ya mbere igurwa n’abifite ihagurishirizwa yari ihari ako kanya.
Banzaniye iyitwa Louis XIII de Rémy Martin yakozwe bwa mbere mu 1874 mu ruvange rwa ‘eaux-de-vie’ 1200 zitandukanye zimaze imyaka iri hagati ya 40 na 100 zitaze.
Iyi iranguzwa miliyoni 5,5 Frw ubwo uko igurishwa hanze biterwa n’uyicuruza.
Nahasanze Don Julio 1942 ya miliyoni 1,2 Frw, Armand de Brignac izwi nka Ace of Spades igura ibihumbi 650 Frw, Hennessy X.O y’ibihumbi 600 Frw na Dom Pérignon Vintage 2013 y’ibihumbi 540 Frw.
Hacururizwa kandi Ruinart 1729 na Glenmorangie 18 zombi zigurishwa ibihumbi 315 Frw ku icupa rimwe.
Abanyarwanda babasha kuzigondera?
Umukozi Ushinzwe Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa muri Akagera Trading, Richard Ahadi yavuze ko mu mwaka izi nzoga zigurishwa ku bwinshi.
Ati “Ziduha arenga miliyoni 100 Frw ku mwaka, kandi ku rugero rwa 50% na 60% zikagurwa n’Abanyarwanda. Tuba twagurishije hagati y’amacupa 120 na 180.”
“Dufite amasoko mu Karere kacu nko muri RDC, i Burundi na Uganda, ariko nk’uko nabivuze 80% y’ubucuruzi bwacu bukorerwa hano mu Rwanda. Urumva ko isoko ryacu rinini riri hano.”
Richard yavuze ko bajya banazana inzoga ziba zasohotse ari nke ku Isi ‘limited edition’, kandi zikagurwa.
Ati “Hari nka Dom Perignon P2 iba yarakozwe mu 2002, hasohoka amacupa atarenga 500 ku mwaka ku Isi yose. Twe tubonaho nk’amacupa atandatu cyangwa 12. Hari na Hennessy Paradis na yo isohoka ari nk’amacupa 150 ariko tukagira ayo tuzana hano nka 18 cyangwa 20.”
Yakomeje agira ati “Ubu nta zihari kuko zikunda gusohoka muri Mata zikatugeraho nko muri Nyakanga. Zigurwa hagati ya miliyoni 10 Frw na miliyoni 12 Frw zikagurwa n’Abanyarwanda, ibigo byihariye n’abakerarugendo baba badusuye.”
Richard ntiyemerenya n’abashimangira ko Abanyarwanda babayeho mu buzima buciriritse bitewe n’uko benshi bamaze kwisobanukirwa n’iterambere rikabigiramo uruhare.
Ati “Inzoga zihenze ku Isi no mu gihugu, zose zigurirwa aha zikagurwa n’Abanyarwanda. Ni yo mpamvu ntavuga ko Abanyarwanda babayeho mu buzima bwo hasi kuko iyo baje hano tubona uko bishyura nta kibazo bafite. Ubivuga uko habari hari ikindi ashaka kuvuga.”
Kubera iki izi nzoga zihenze mu Rwanda?
Mu by’ukuri ibiciro by’izi nzoga si ko biba bihagaze nko mu bihugu ziba zakorewemo cyangwa ahandi.
Nta gushidikanya ko impamvu ya mbere ituma zihenda cyane mu Rwanda, ari imisoro yazo iri hejuru.
Umwaka ushize Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuvugurura ibijyanye no kwishyura imisoro itangwa mu gihugu. Imwe mu mpamvu y’izi mpinduka ni gahunda ya Leta yo kwishakamo ibisubizo, nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yabitangaje icyo gihe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kigaragaza ko umusoro ku nzoga ushingira ku bigize ikinyobwa ndetse n’ubwoko bwacyo.
Inzoga za rufuro, divayi, liqueur, whisky n’izindi zikarishye [brandies] zishyurirwa umusoro wa 40%, mu gihe izirimo ingano ya alcohol iri hejuru cyane zishyurirwa umusoro ungana na 60%, mu gihe 70% y’ibyifashishijwe mu kuzikora havuyemo amazi ari ibyo mu gihugu.
Ku rundi ruhande izindi nzoga ziri muri iki cyiciro ariko ziganjemo ibitarakorewe imbere mu gihugu zishyurirwa umusoro wa 65%.
Divayi zibarwa nk’iz’agaciro kanini zo zishyurirwa umusoro wa 70% kuri litiro, mu gihe agaciro k’iyo litiro katarengeje ibihumbi 40 Frw.
Liqueur, whisky n’izindi zikarishye z’agaciro kanini zishyurirwa umusoro ungana na 70% by’agaciro ka litiro imwe, mu gihe katarengeje ibihumbi 150 Frw.
Ibindi binyobwa bisembuye bikorerwa imbere mu gihugu byishyuzwa umusoro wa 30%.
Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
Video: Igisubizo Isaac



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!