IGIHE yatembereye mu bice bitandukanye by’igihugu, ireba uburyo ibiciro by’ibicanwa bihagaze. Mu bice bimwe na bimwe, Gaz yiyongereyeho hejuru y’ibihumbi 5 Frw.
I Huye, umufuka w’amakara ni ibihumbi 15 Frw, i Nyanza ni ibihumbi 17 Frw mu gihe mbere yari ibihumbi 12 Frw. I Kigali ho wageze ku bihumbi 20 Frw.
Umunyamakuru watambagiye ahantu handukanye mu Karere ka Huye, yasanze kuri butiki imwe iherereye mu Kagari ka Ngoma gaz y’ibilo 12 yaravuye ku 22.000 Frw ijya kuri 28.000 Frw.
Ni mu gihe undi mucuruzi ukorera mu Mujyi wa Huye rwagati, ari kuyigurisha ku bihumbi 24 Frw; naho uwo mu Matyazo we yahisemo guhagarika kuyicuruza ngo kuko abakiliya be batemera ibiciro biriho muri iki gihe kuko bumva ko bibaremereye cyane.
Umwe muri bo ukorera i Ngoma yagize ati ‘‘Impamvu twashyize kuri 28.000 Frw ni uko ububiko twari dufite bwashize, hanyuma tugiye kurangura ku wa Mbere w’iki cyumweru, dusanga ibiciro byatumbagiye, duhitamo natwe kuzamura.’’
Mu Karere ka Rwamagana n’ubwo abahatuye biyumvamo guturana na Kigali, naho gaz yaratumbagiye cyane. Abayicuruza bavuga ko batari kubona aho bayirangura.
Ibilo bitandatu bya gaz biri kugurwa 13.500 Frw ; Ibilo 12 byageze ku bihumbi 27 Frw n’aho ibilo 15 biri kugurwa 34 Frw.
Mugisha Innocent ucuruza gaz yavuze ko impamvu yatumbagiye cyane ari uko babuze aho bayirangura n’abayifite bagahitamo kuyizamura cyane.
Ati “Nta cyumweru giciyeho gaz tuyigurisha ku biciro bisanzwe, ibyatumye izamuka cyane rero, aho tuyirangura ntayo, abayisigaranye bahise bayihenda cyane kuko ni bake bayifite, iramutse ibonetse abantu benshi bakarangura yakongera igahenduka. Leta nidufashe, abayiranguza bongere bayibone.”
Mu Karere ka Rubavu, bamwe mu bakora ubucuruzi bwa gaz mu Mujyi wa Gisenyi batifuje ko imyirondoro yabo ijya mu itangazamakuru bavuze ko ibiciro bya gaz hari aho byazamutseho ibuhumbi 5 Frw, ndetse bishobora gukomeza kuzamuka.
Umwe ati “Twebwe, ntaho duhurira nizamuka ry’ibiciro bya gaz, kuko bikorwa na kompanyi ziranguza nibo bazikura hanze, ni nabo bagena ibiciro bitewe n’icyo bibasaba kugira ngo bazigeze mu Rwanda, natwe twarumiwe kuko turi kubura n’uko tubibwira abakiriya pe.”
Amarira y’abaguzi
Habimana Etienne wo mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, yabwiye IGIHE ko yagiye kugura gaz y’ibiro 12 asanga yiyongereyeho 3000Frw.
Ati "Bidufiteho ingaruka kuko twari tumaze kwiyumvamo gaz, twatangiye kureka amakara n’inkwi. Leta yashyiraho nkunganire kugira ngo tudakomeza guhendwa, cyangwa igashyiraho igiciro ntarengwa cya gaz nk’uko bigenda kuri lisansi na mazutu."
Naho Dusabe Dative wo mu Murenge wa Tumba muri Huye ati ‘‘Gaz yamfashaga mu gitondo ndi gutegura amafunguro abana bajyana ku ishuri, none ubu tuzajya dukoresha amakara n’ubwo nayo yahenze, kugira ngo turebe niba yenda mu bihe biri imbere gaz yazagabanuka.’’
Aho Gaz ikoreshwa mu Rwanda ituruka
Ubusanzwe, kugira ngo gaz itekeshwa iboneke, baba bafashe ibikomoka kuri peteroli bakabitunganya hakavamo lisansi, mazutu, peteroli isanzwe, Jet A-1 ikoreshwa mu ndege na Gaz.
Inganda nyinshi zitunganya iyi gaz ikoreshwa mu guteka, ziherereye muri Amerika. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyohereza gas nyinshi ku Isi.
Gaz ikoreshwa mu Rwanda izanwa mu karere na sosiyete yitwa Geogas. Ni yo ifite ibigega ku byambu.
U Rwanda rukoresha gaz ituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iramutse ituruka mu bihugu by’Abarabu hahita haba ikibazo mu gihugu ako kanya kuko kugeza ubu nta bigega u Rwanda rugira biyibika.
Bivuze ko hagize imbogamizi iba mu buryo gaz yinjira mu gihugu, nta cyumweru na kimwe cyashira ingaruka zitagaragaye.
Kuba nta bigega biri mu Rwanda bibika Gaz, bituma abayinjiza mu gihugu ari nabo bagena ibiciro byayo bashingiye ku buryo bayiranguye. Mu gihe haboneka ibigega, birashoboka gaz yashyirirwaho ibiciro nk’uko bigenga kuri lisansi na mazutu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!