Muri iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu gutanga imisoro, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kiteguye kwinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga nibura Miliyari enye avuye mu misoro kuri eshashatu ziteganyijwe kwakirwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Kuva ku wa 14 Werurwe 2014 kugeza mu mpera z’iki cyumweru, Akarere ka Gasabo kari muri gahunda y’ubukangurambaga ku misoro, aho batangaza ko byatumye abaturage bitabira gusora ari benshi ugereranyije n’ibihe bisanzwe, ariko ntibatangaza umubare w’amafaranga amaze kwakirwa, nyamara ngo umuvuduko wo gusora uri hejuru cyane muri iki cyumweru.
Ntambara Theogene, Umwakirizi w’imisoro mu karere ka Gasabo, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko muri iki cyumweru cyiswe “Tax week” biteguye ko kizasozwa hakiriwe nibura amafaranga agera kuri ¾ byayo bateganya kwakira uyu mwaka. Akomeza atangaza ko hatanga imisoro itatu irimo umusoro w’ipatante utangwa n’abakora ibikorwa bibyara inyungu, umusoro ku nyungu z’ubukode ni ukuvuga abafite umutungo ukodeshwa, ndetse n’umusoro ku mutungo utimukanwa.
Ntambara agira ati “Turabakangurira gusora kare kugira ngo batajya mu bukererwe bakazacibwa amande, cyangwa se bakinjira mu bihe by’umubyigano bishobora kubagusha mu bukererwe. Kuva igikorwa gitangiye abantu baritabira, cyane cyane abo mu bice by’Umujyi, na ho abo mu bice by’icyaro usanga atari cyane ni yo mpamvu twahisemo kubakangurira iki gikorwa.”
Abaturage baganiriye na IGIHE, batangaza ko gusora kare ari byiza kuko birinda gucibwa amande y’ubukererwe kenshi usanga aremereye cyane. Umwe muri bo agira ati “Iyo usoze kare bikurinda umuvundo, kandi ntucibwe amande. Gusora mu minsi ya nyuma biravuna kuko haba hari umubyigano cyane, bishobora no gutuma umuntu agwa mu bukererwe. Ariko kandi igihe abantu babaye benshi cyane bakwiye kujya badohora nibura bakigiza itariki imbere gato.”
N’ubwo akarere kari mu bukangurambaga ku misoro, ubu imisoro yakirwaga n’imirenge ndetse n’akarere izajya yakirwa n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) ariko igashyirwa kuri konti y’akarere. Igikorwa cy’ubukangurambaga ku gusora mu karere ka Gasabo cyatangiriye mu murenge wa Gisozi, kikaza gusorezwa mu murenge wa Rusororo, muri santeri y’ubucuruzi ya Kabuga. Itariki ya nyuma yo gutanga iyo misoro ni ku wa 31 Werurwe 2014.



















TANGA IGITEKEREZO