Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rukorana n’Ikigo Dynamic Business Group (cyahoze cyitwa DY Solution Ltd) mu gucunga umutekano hifashishijwe camera kuva mu 2014.
Ku munsi wa kabiri imurikagurisha mpuzamahanga rya 20 ritangiye, kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama, umujura yibye imikufi ifite agaciro k’amafaranga miliyoni n’ibihumbi 600, abashinzwe umutekano bahita bamubona kubera camera.
Si uwo gusa wafashwe n’ikoranabuhanga kuko hari n’undi camera zafatishije agiye kwigabiza iby’abandi bataraza nk’uko Umuyobozi wa DY Business Group, Rusagara Serge, yabitangarije IGIHE. Avuga ko kwifashisha camera kuva mu 2014 byagabanyije ibibazo by’ubujura byarangwaga mu imurikagurisha ku kigero cya 95%.
Yagize ati “Hari ibintu twagaruje byinshi kuva ubu buryo bwo gucunga umutekano hakoreshejwe camera butangijwe, hari abo Polisi yafashe tubigizemo uruhare n’ibyo bibye biragaruzwa mu myaka yashize."
Yakomeje agira ati "Ubu noneho bimeze nk’aho ntawe ugihirahira kuba yakwiba ku kigero cya 95 % kuko bazi ko Camera ziri impande zose. Camera dufite zisaga 60 ziri mu mpande zose nk’ubu muri iyi minsi hari uwo twabonye agerageza kuvana ibicuruzwa muri stand y’abandi kuko nta muntu wari uyirimo, twabwiye Polisi, ihagera nta kintu yari yahakura.”
Yakomeje avuga ko impinduka z’umutekano zigaragaza ugereranyije na mbere mu myaka yabanje.
Ati “ Mbere ubujura bwarakorwaga, ugasanga umuntu arijujuta ntabashe no gufata uwamwibye ariko kuva dutangiye gukorana na PSF na Polisi, byaragabanutse cyane, umuntu ashobora kwibwa ariko bigafatwa."
Iki kigo gicunga umutekano gisigaye cyitwa DY Business Group, Rusagara
asobanura ko byatewe n’uko ibikorwa byagutse, ati “Dusigaye turanguza ibikoresho byose by’umutekano ntabwo ari ngombwa ko umuntu ajya Dubai, u Bushinwa n’u Buhinde."
Dynamic Business Group imaze imyaka irindwi ikora akazi ko gucuruza no gushyira mu bigo cyangwa mu nzu camera zicunga umutekano, ibikoresho by’ikoranabuhanga byo mu biro no mu ngo z’abantu ku giti cyabo n’ibindi bitandukanye.
Muri iri murikagurisha mpuzamahanga rya 20, DY Business Group uretse gucunga umutekano n’ubundi ikomeje kumurika ibikorwa by’ikoranabuhanga itanga ari nako yiyegereza abandi bamuritse.



















TANGA IGITEKEREZO