Ibijyanye n’ubwiza no kwirimbisha abagore baza ku isonga mu kubyumva vuba ndetse no kwitabira kugura ibyatuma barushaho gusa neza.
Mu imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali riri kuba ku nshuro ya 20, amavuta atangwa na Sebamed akuraho amaribori ku mubiri n’atuma wumuka ntukomeze kuyaga ari mu bicuruzwa bikomeje kwigarurira abatari bake biganjemo ab’igitsinagore.
Ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Sebamed, Uwimana Yvonne, yatangarije IGIHE ko muri iri murikagurisha Sebamed nk’Ikigo gihagarariwe na Kipharma bari kumurika amavuta yaba ay’abana, abagore n’abagabo, amasabune n’ibindi kandi biri kwishimirwa ndetse bikagurwa ku bwinshi.
Yagize ati “Hano expo irimo iragenda neza, abakiliya turi kubabona kandi n’abandi bari kubwirana kuko dufite amavuta yihariye, atagira ingaruka ku muntu wayisize. Nakubwira ko amavuta yitwa ‘Anti-stretch mark cream’ akuraho amaribori, abantu b’igitsinagore bari kuyagura cyane kandi ni ibintu twishimira kuko tuba duhaye umuntu icyo yabuze; andi navuga nayo akunzwe ni ayitwa Moisturising body lotion atuma uruhu rurekeraho kuyaga.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwereka abakiliya ko ibicuruzwa byabo byizewe hari uducupa duto tw’ayo batanga ku buntu kugira ngo umukiliya abanze ayagerageze.
Yagize ati “Dufite uducupa duto kuri buri bwoko bw’amavuta duhereza umuntu wese udusuye ku buntu kugira ngo azabone ko ibyo tuvuga aribyo.”
Sebamed iri kumurika amavuta y’ubwoko butandukanye arimo ayitwa Repair Lotion atuma umuntu asa neza, uruhu ntiruvuvuke, aya ashobora no gukoreshwa n’abarwayi ba diyabete mu gihe uruhu rwabo rutangiye guhindana.
Muri iri murikagurisha kandi Sebamed yagabanyije ibiciro ku kigero cya 10% ku buryo borohereje buri wese uzitabira expo kubona amavuta mu buryo bumworoheye.
Ubusanzwe ibicuruzwa bya Sebamed wabibonera muri za farumasi zose ndetse no mu maguriro manini mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu.
Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788530353



















TANGA IGITEKEREZO