00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Expo y’Abanyamisiri: Ibicuruzwa byagabanyirijwe ibiciro (Amafoto)

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 3 November 2014 saa 09:41
Yasuwe :

Imurikagurisha ry’Abanyamisiri riri kubera kuri Stade Nto i Remera, harimo ibintu by’amoko menshi ku biciro byagabanyijwe cyane ugeraranyije n’ibisanzwe. Iri murikagurishwa ryatangiye kuwa 29 Ukwakira 2014, abaryitabiriye baremeza ko umuntu yihahira ibintu bikomeye ku giciro cyiza.
Umwe baguzi baganiriye na IGIHE yahamije ko yashatse kugura tapi yo mu nzu, ariko abibuzwa n’uko ihenze cyane, agerageje kuyitumiza muri Sudani bamuca amadolari 300 (ibihumbi bibarirwa mu bihumbi 210), (…)

Imurikagurisha ry’Abanyamisiri riri kubera kuri Stade Nto i Remera, harimo ibintu by’amoko menshi ku biciro byagabanyijwe cyane ugeraranyije n’ibisanzwe.

Iri murikagurishwa ryatangiye kuwa 29 Ukwakira 2014, abaryitabiriye baremeza ko umuntu yihahira ibintu bikomeye ku giciro cyiza.

Amakote akoze mu ruhu

Umwe baguzi baganiriye na IGIHE yahamije ko yashatse kugura tapi yo mu nzu, ariko abibuzwa n’uko ihenze cyane, agerageje kuyitumiza muri Sudani bamuca amadolari 300 (ibihumbi bibarirwa mu bihumbi 210), ariko ubu yishimiye kuyigura amafaranga y’u Rwanda make cyane.

Yagize ati“Nashatse kugura Tapi yo mu nzu, ariko nsanga i Kigali ihenze cyane, ntuma n’umuntu wari ugiye i Darfour muri Sudani ambwira ko nzamwoherereza amadolari 300. Ariko naje hano muri Expo y’abanyamisiri, mbajije numva igiciro kiri hasi, turumvikana bayimpera amafaranga y’u Rwanda 75.000.”

Umwe mu bamurika ibikorwa bya bo, wazanye amasafuriya ateka ibiribwa byinshi mu gihe kimwe, ngo intego si ugushaka inyungu byabazanye.

Yagize ati“Ni byo twaje gucuruza, ariko si cyo gikuru. Igikuru ni ukwerekana ibyo dukora, Abanyarwanda n’abandi bo muri aka Karere bakabimenya. Ikindi kandi bwari uburyo bwiza bwo gufasha Abanyarwanda kubona hafi ibikoresho biciriritse batagombye kubitumiza mu mahanga. Ntibisanzwe kumva umuntu avuga ko yatumije mu mahanga isafuriya cyangwa inkweto imwe yo kwambara.”

Iri murikagurisha ryatangiye kuwa 29 Ukwakira rizasozwa kuwa 9 Ugushyingo 2014. Ryitabiriwe n’abacuruzi n’abanyenganda 59 bo mu Misiri, n’abandi babiri bo mu Rwanda. Hari kumurikwa ubwoko busaga 26 bw’ibicuruzwa byiganjemo ibikoresho byo mu rugo nk’intebe, ameza, ibitanda, imitako yo mu nzu, tapi, amasahani, imyambaro, amavuta yo kwisiga n’ayo kurya n’ibindi.

Amasahane asa n'amenyerewe mu Rwanda, ariko aya ntago acuya, ndetse ntapfa no kumeneka by'impanuka
Amasakoshi y'abari n'ay'abategarugori
Hari n'imyenda y'abana
Ibikoresho byo mu rugo
Harimo n'imibavu y'umwimerere
Imitako itandukanye yaba iyo mu nzu cyangwa kwambara
Imwe mu mitako ikoze muri zahabu
Inkweto z'abari n'abategarugori
Isafuriya iteka ibiribwa byinshi mu gihe kimwe bigahira rimwe nta na kimwe kigeze mu mazi cyangwa amavuta
Kubera kugabanywa kw'ibiciro by'izi nkweto bituma bamwe bahitamo guhita bagura nyinshi icyarimwe kuko aya mahirwe batayahorana
Tapi z'amabara n'amoko atandukanye ibiciro byarahanantuwe
Umutako w'imbunda benshi batangarira muri Expo y'Abanyamisiri
Utumashini dukata tukanasekura ibitunguru, tungurusumu n'ibindi mu guteka
Uyu mucuruzi ati twaje kumurika ibikoresho byiza biciriritse byagora abanyarwanda babitumiza mu mahanga
Uyu na we ati ndabizi ko byinshi mu bicuruzwa nazanye biba no mu Rwanda ariko nashakaga ko Abanyarwanda banumva itandukaniro ry'iby'iwacu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages