00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yashimiwe ubudashyikirwa yagaragaje mu imurikagurisha ry’i Muhanga

Yanditswe na

Mwizerwa Gilbert

Kuya 14 October 2014 saa 12:15
Yasuwe :

Abitabiriye imurikagurisha ry’abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo ryabereye mu karere ka Muhanga bishimiye banki ya Cogebanque yabakiriye neza ikabafasha kubona amafaranga bugufi .
Iyi Banki kandi ku wa 13 Ukwakira Minisitiri w’Ubucuruzi n’ Inganda, Francois Kanimba yayishimiye uburyo yafashe neza abayigana kandi igakoresha ikoranabuhanga rigezweho muri iryo murikagurisha.
Kanimba yasabye Cogebanque n’abandi bahembewe ubudashyikirwa kwagura ibikorwa byabo bakarushaho kubishyikiriza (…)

Abitabiriye imurikagurisha ry’abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo ryabereye mu karere ka Muhanga bishimiye banki ya Cogebanque yabakiriye neza ikabafasha kubona amafaranga bugufi .

Iyi Banki kandi ku wa 13 Ukwakira Minisitiri w’Ubucuruzi n’ Inganda, Francois Kanimba yayishimiye uburyo yafashe neza abayigana kandi igakoresha ikoranabuhanga rigezweho muri iryo murikagurisha.

Kanimba yasabye Cogebanque n’abandi bahembewe ubudashyikirwa kwagura ibikorwa byabo bakarushaho kubishyikiriza ababikeneye hirya no hino mu gihugu.

Ati “Gukoresha ikoranabuhanga ni urugero rwiza. Abahembewe ubushobozi bwo gutanga serivise nziza bakwiye kurushaho kuzegereza abazikeneye ”.

Umuyobozi w’ishami rya Cogebanque mu karere ka Muhanga, Daniel Mugabonake yemeza ko ibyo bahembewe ari umwanya bari bakwiriye kuko bawukoreye kandi mu ntego zabo hakaba hari ubuhanga bagaragaje mu kwereka ababagana byinshi babategurira.

Mugabonake ahamagarira uwaba afite amatsiko y’ibyo Cogebanque ikora kubegera , bakamusangiza ibyiza bagezeho.

Cogebanque yagaragaje udushya mu imurikagurisha ry’akarere ka Muhanga. Muri iryo murikagurisha yari ifite serivise mvunamaguru yo kubona amafaranga ku cyuma (ATM Machine) .

Iyi banki asezeranyije abagenerwabikorwa bayo ko ku mashami yayo yose hagomba kuba ATM mu rwego rwo kurushaho kuborohereza.

.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages