Cogebanque yahembye abakiriya bayo muri tombola yateguwe mu rwego rwo kwifatanya nabo kwizihiza umunsi w’abakundana (Saint Valentin ), hatangwa ibihembo birimo amatike y’indege, kurara muri hoteli ziyubashye, guhabwa ibihumbi 50 kuri konti, kwishyurirwa ibyo kurya n’ibyo kunywa n’ibindi.
Muri iki gikorwa abanyamahirwe 76 nibo bahamagawe gufata ibi bihembo, ni ukuvuga ko abantu 152 aribo bazagerwaho na byo kuko buri wese igihembo yahawe kizanahabwa umukunzi we.
Tombola yabereye ku cyicaro gikuru cy’iyi banki aho abakozi bayo babifashijwemo n’umwana mutoya uri mu kigero cy’imyaka 7 yavanaga amatike y’abiyandikishije muri iyi tombola, ako aguyeho bakareba izina uwasekewe n’amahirwe igihembo akaba aracyegukanye.
Ku ikubitiro uwitwa Majyambere Silas wiyandikishirije ku ishami rya Kamembe niwe wasekewe n’amahirwe atsindira itike y’indege mu rugendo Kigali-Kamembe rwo kugenda no kugaruka, aho yemerewe kujyana n’umukunzi we.
Abatsindaga bahamagarwaga bakabwirwa ibihembo batsindiye.
Majyambere akimara gutsindira iyi tike, mu byishimo byinshi yagize ati “ Sawa murakoze kabisa ntibyabura kunezeza."
Undi watomboye iyi tike witwa Akurukundo Concilie aseka cyane asa ku bwo gutungurwa yagize ati “ Ubwo nzabona umwanya wo kujya mu ndege, ndumva nishimye cyane?”
Uretse aya matike kandi yagenewe abantu bane, hari n’ibindi bihembo bitandukanye byatsindiwe birimo kurara muri Serena Hotel no gufatayo amafunguro yagenwe.
Hari kandi abatsindiye gufatira amafunguro n’ibinyobwa muri hoteli zigezweho zindi mu Rwanda no gukorerwa massage bari kumwe n’abakunzi babo. Izi hoteli zirimo izo mu ntara zose harimo Merdien, Select, The Manor, Chez Robert, Faraja, Blue Sky, La Palisse, Jambo Beach, Golden Hills, Lemigo, Milles Collines, Serena Lac Kivu, Zen Restaurant, Golden Mankey, Petit Prince ku ITABA, Splendid.
Mukabanana Theonestine, ushinzwe imenyekanishabikorwa (Marketing) muri iyi banki, yavuze ko banki yishimye cyane kuko n’abakiriya bayo banezerewe, iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka.
Mukabanana yagize ati “ Dutegura iki gikorwa cyo guha impano abakiriya bacu cyari igikorwa duteguye bwa mbere, twagira ngo turebe uko abakiriya bacyakira. Kubera ko byabanejeje dufite gahunda yo gukomeza tukazabaha n’ibihembo birushijeho.”
Majyambere Louis de Monfort ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri COGEBANQUE yavuze ko bazakomeza kuba hafi y’abakiriya babo babaha serivisi nziza nk’uko basanzwe babigenza, kandi ko batazahwema kubaba hafi babashakira ibishya muri serivisi za banki.
Iyi tombola yatangiye ababishaka biyandikisha ku mashami atandukanye y’iyi banki mu Rwanda guhera ku wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2014 kugera kuwa kabiri tariki ya 11 uku kwezi.
Abatsindiye ibihembo bashobora kubifata ku munsi mukuru w’abakundana na nyuma yaho, aho babisanga ku mashami bagiye biyandikishirizaho kwitabira iyi tombola.



















TANGA IGITEKEREZO