Kuba igice kinini cy’umujyi wa Huye ari amashuri makuru na kaminuza ni kimwe mu biri gutuma abakiriya ba COGEBANQUE baho bakataje mu gusaba inguzanyo ibafasha kwiga "Nteganyiriza Minuze" mu gihe ab’i Nyamagabe baka cyane inguzanyo y’ubucuruzi, abatuye icyaro bagasaba inguzanyo zigamije kongera umusaruro w’icyayi.
Hategeka Francois, Umuyobozi wa COGEBANQUE ishami rya Huye, avuga ko bashatse uburyo bworoshye butuma abakiriya babona inguzanyo vuba, bimwe mu byatumye iba muri banki nke itarigeze ihagarikwa gutanga inguzanyo.
Umujyi wa Huye ubarizwamo amashuri menshi makuru na kaminuza byatumye abakiriya benshi bazigamira amashuri y’abana babo.
Hategeka yagize ati "Kubera ko umujyi wa Huye urimo amashuri menshi na za kaminuza, abenshi bayobotse "Ntegenyariza minuze" kugira ngo azashobore kwishyurira abana be kuko amashuri y’ubu ahenze."
Gusa ariko n’abiga bakora bashyiriweho konti ya “Iga” aho babasha kwizigamira mu kongera ubumenyi.
Yongeraho ati " Abantu barayitabira bigaragaza ko abantu bafite inyota yo kumenya kandi bigaterwa n’uko abakiriya bayumvamo banki yabo, COGEBANQUE."
Muri iri shami rya COGEBANQUE Huye, abakiriya benshi ni abacuruzi bafata inguzanyo z’igihe kinini mu kuzamura imishinga yabo, baba barangura i Kigali bagacuruza mu ntara y’Amajyepfo n’i Burundi. Ariko n’abasaba inguzanyo z’igihe gito nabo bitabwaho.
COGEBANQUE ishami rya Huye yafunguye imiryango mu 2005 iri ku muhanda ugana ku Isoko rya Huye imbere y’ahahoze ibiro by’umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Ex Lectorat).
I Nyamagabe, COGEBANQUE ishyira imbaraga kuzamura icyaro
Gahire Joel, Umuyobozi wa COGEBANQUE ishami rya Nyamagabe, avuga ko abakiriya babo bibanda cyane ku nguzanyo z’ubucuruzi n’inyubako ariko ngo kuba bafite igice kinini cy’icyaro byatumye bashishikariza abaturage gutinyuka gusaba inguzanyo, ubu bakaba babona inguzanyo z’ubuhinzi nk’icyayi, amatunda, ikawa n’ibinyomoro.
Yagize ati "Hari abaza bafite imishinga y’ubuhinzi badusaba inama, tukabaguriza baba abahinga amatunda cg ibinyomoro, turabafasha kandi mbona bigenda neza."
Zimwe mu mbogamizi, abakozi ba COGEBANQUE b’i Nyamagabe kimwe n’ibindi bice by’icyaro bahura nabyo, ngo ni imyumvire y’abaturage bagitinya kwaka inguzanyo gusa ngo COGEBANQUE ifata umwanya wo kubasobanurira mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Gahire ati "Tubagira inama yo gutinyuka bakatwegera ariko haracyari imyumvire ko gufata inguzanyo ari ukugurisha ibyabo, tubabwira ko iyo bafite umushinga wizwe neza waba uw’ubuhinzi cg ubworozi batugana tukabaha inguzanyo yo kwiteza imbere, havuka ikibazo tugafatanya kugikemura ."
COGEBANQUE yafunguye ishami i Nyamagabe tariki ya 30 Gicurasi 2005, ubu iri shami ryimukiye mu nzu yo kwa Kanimba mu marembo y’umujyi wa Nyamagabe uvuye i Huye.
Mu ntara y’Amajyepfo, COGEBANQUE ifite amashami i Huye, Nyamagabe na Muhanga kandi bashobora kohereza no kwakira amafaranga ajya cyangwa aturutse mu mahanga.
Mu gihe waba ushaka ibisobanuro birambuye wahamagara 5050 naho ushaka serivisi za COGEBANQUE kuri telefoni igendanwa bakanda *505#.



















TANGA IGITEKEREZO