Castrol ni Ishami ry’Ikigo mpuzamahanga cy’Abongereza, BP cyizwiho ubunararibonye mu bucuruzi bw’amavuta y’ibyuma by’imodoka.
Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Castrol na RUBiS yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama mu Mujyi wa Kigali, aho yitezweho guteza imbere ibijyanye n’ubucuruzi bw’amavuta yifashishwa mu binyabiziga.
Umuyobozi Mukuru wa RUBiS, Kayihura Jeanine, yavuze ko biteguye guhaza isoko ry’u Rwanda bakoresheje amavuta y’ibinyabiziga yujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ubu bufatanye na Castrol ni intambwe nshya mu bijyanye no kwita ku binyabiziga by’Abanyarwanda. Dusanzwe dushyira imbere gutanga serivisi nziza, twizeye ko rero bizazana impinduka ku isoko ry’u Rwanda.”
Yavuze ko ubu amavuta ya Castrol agiye kujya aboneka kuri sitasiyo zose za RUBiS, bityo bifashe abantu kuyabona mu buryo bworoshye.
Umuyobozi Mukuru wa Castrol muri Afurika y’Iburasirazuba, Ed Savage yavuze ko ubu bufatanye buzarushaho gufasha icyo kigo kwagura amarembo n’ibikorwa byacyo, ariko Abanyarwanda babona ibicuruzwa byacyo hafi.
Ati “Ubu bufatanye ni igihamya cy’icyerecyezo dusangiye cyo gutanga serivisi nziza ku bakiliya bacu. Kwinjiza amavuta yacu ku isoko ry’u Rwanda bizazamura imitangire ya serivisi mu bijyanye no kwita ku binyabiziga mu gihugu hose.”
Ibi bigo byombi byiyemeje gushyira ku isoko amavuta y’imodoka atangiza ibidukikije, bijyanye n’umurongo u Rwanda rufite wo kurengera ibidukikije cyane cyane mu bijyanye n’ibinyabiziga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!