Iyi nzoga izagurishwa mu icupa rya sentilitiro 50 yenda kumera nka Primus isanzwe ariko irimo uburyohe n’impumuro y’indimu kandi ntisindisha cyane.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Bralirwa, Peter Karadjov, yavuze ko ko ari inzoga yagenewe abantu bashaka izoroshye.
Ati “Ni inzoga y’abantu batoshye nayo iratoshye, uyinyoye ashira icyaka kandi bugacya ari mutaraga nabwo atoshye.”
Primus Citron yatangiye kugezwa ku masoko hirya no hino mu gihugu, izajya igura amafaranga y’u Rwanda 600 kimwe n’isanzwe izwi ku izina rya ‘Knowless’ ndetse binarangure kimwe.







TANGA IGITEKEREZO