00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bralirwa yatanze moto 10 ku bakwirakwiza ibinyobwa byayo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 27 May 2014 saa 05:34
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2014, uruganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwashyikirije moto 10 abakwirakwiza ibicuruzwa byarwo .
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Bralirwa Jonathan Hall , yabwiye aba bantu bakwirakwiza ibinyobwa by’uru ruganda ko izi moto zigiye kurushaho kongera umusaruro no kurushaho gutanga serivise nziza ku bakiriya babo . Jonathan Hall, yavuze ko Bralirwa yabageneye izi moto kugira ngo zijye zibafasha kugeza ibinyobwa ku (…)

Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2014, uruganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwashyikirije moto 10 abakwirakwiza ibicuruzwa byarwo .

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Bralirwa Jonathan Hall , yabwiye aba bantu bakwirakwiza ibinyobwa by’uru ruganda ko izi moto zigiye kurushaho kongera umusaruro no kurushaho gutanga serivise nziza ku bakiriya babo .

Jonathan Hall, yavuze ko Bralirwa yabageneye izi moto kugira ngo zijye zibafasha kugeza ibinyobwa ku bacuruzi bato mu buryo bworoshye bitandukanye n’uburyo bakoraga bwo kugemura ibinyobwa hakoreshejwe imodoka nini gusa bikaba byaragoranaga kugemurira abakiriya bato .

Ati, “Izi moto tuzibahaye kugira ngo ziborohereze gukora ubucuruzi bwanyu ndetse n’inyungu mwakuraga mu bicuruzwa bya Bralirwa yiyongere . Twizeye neza ko zigiye kubafasha kurushaho gukora neza . Ubucuruzi bwacu buzarushaho kugenda neza twese tubone inyungu n’abakiriya bacu bahabwe serivise nziza kandi byihuse”

Uyu munsi hatanzwe moto 10

Muri iyi gahunda nshya Bralirwa yise Nyarutsa, yatangiriye ku bakwirakwiza(distributeurs) ibinyobwa by’uru ruganda bo mu mujyi wa Kigali gusa n’abo mu zindi ntara bazagerwaho vuba .

Nyuma yo guhabwa ibyangombwa bya moto hafashwe ifoto y'urwibutso .

Umuyobozi wa Bralirwa, yasobanuye ko uru ruganda rwatanze izi moto ndetse rwigisha abashoferi bazajya bazikoresha banahabwa amasomo azabafasha mu gukwirakwiza ibi binyobwa ku bacuruzi .

Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall ashyikiriza KAMO &SONS ltd urufunguzo rwa moto ye n'ibyangombwa byayo
Jonathan Hall ashyikiriza moto umwe mu bakwirakwiza ibinyobwa bya Bralirwa .

Izi moto zifite ubushobozi bwo gutwara amakaziye hagati y’icumi na mirongo itatu(10-30) , zinywa essence nke kandi zizoroshya uburyo bwo kugeza ibinyobwa ku bacuruzi bato . Mbere , ukwirakwiza ibinyobwa bya Bralirwa, yagemuriraga umucuruzi byibuze uhereye ku makaziye 100 gusubiza hejuru dore ko hifashishwaga imodoka gusa ariko izi moto zigiye kubyoroshya kuko n’umucuruzi uzajya ukenera amakesi ari hagati y’10 na 30 azajya ayagezwaho byihuse .

AMAFOTO: Shaban Masengesho


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages