Ni inshingano Emma-Uche yatangiye ku wa 3 Werurwe 2025, asimbuye Etienne Saada Saada wari umaze imyaka itatu ayobora urwo ruganda.
Emma-Uche yinjiye muri Bralirwa avuye muri IBECOR SA/NV mu Bubiligi yari abereye Umuyobozi Mukuru kuva mu 2022.
Muri IBECOR SA/NV, Emma-Uche yafashije urwo ruganda guteza imbere imikorere n’uburyo bwo kwita ku bakiliya, imiyoborere myiza, gushyira ku isoko umusaruro mwiza, guteza imbere ubucuruzi bw’urwo ruganda, guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kwita ku mibereho y’abakozi.
Mbere yo kuyobora IBECOR, Ethel yari umuyobozi ushinzwe umusaruro n’ibicuruzwa mu ruganda rwa BRALIMA muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubucuruzi kandi atangiza impinduka zikomeye mu bijyanye n’ umusaruro n’ibicuruzwa.
Yafashije kandi urwo ruganda guteza imbere abakozi ba rwo no kongera umubare w’abagore barukoramo.
Emma-Uche kandi yakoze mu rundi ruganda rw’ibinyobwa rwitwa Nigerian Breweries Plc mu gihe cy’imyaka irenga 12, aho yabaye umwe mu bayobozi bakomeye bafashije mu kongera umusaruro n’ibicuruzwa by’uruganda rwa HEINEKEN muri Afurika.
Emma-Uche yatangaje ko yashimishijwe n’inshingano nshya yahawe muri Bralirwa.
Yagize ati “Ndishimye cyane ku bw’izi nshingano nshya muri Bralirwa, aho nzakomereza ku musingi ukomeye washyizweho na Etienne Saada. Ntewe ishema no kuzafatanya n’itsinda ry’abakozi bafite ubuhanga, tugakomeza urugendo rwo guhanga udushya no kunoza imikorere, kandi tukagira uruhare mu gukomeza kwigarurira isoko no guteza imbere uruganda.”
Etienne Saada yari Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Plc kuva mu 2022. Mu myaka itatu yamaze kuri uwo mwanya, yafashije urwo ruganda kugera ku musaruro mwiza binyuze mu gukomeza kwagura isoko, guteza imbere ubuyobozi bufite icyerekezo, kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kunoza imikorere.
Mu by’ingenzi byagezweho ku buyobozi bwe harimo guhesha urwo ruganda igihembo cy’imikorere myiza cyitwa TPM Silver Certification ndetse anahesha urwo ruganda igihembo cy’ubwirinzi mu kazi cyatanzwe n’ikigo cya The Coca-Cola Company.
Etienne Saada amaze imyaka irenga 30 muri HEINEKEN Group, aho yagize uruhare mu kuyobora ibigo bitandukanye bishamikiye kuri icyo kigo hirya no hino ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!