Kuri uyu wa Mbere, nibwo ubuyobozi bw’iyi banki n’abakiliya bayo bahuriye mu birori byo kongera gufungura aya mashami.
Umuyobozi w’ishami rya Gisozi, Gatera Kayoboke Claude, yavuze ko inyubako nshya bagiye gukoreramo izafasha mu kwakirira abakiliya ahantu heza kandi hisanzuye.
Yagize ati “Uko tubakirira heza, ibyo bahasanga, nta kabuza bazatugana ari benshi kandi niba ari ukwihutisha serivisi tugomba kuzihutisha niba ari icyo umukiliya aje kudusaba tukakimuha neza. Natwe turi ku gitutu cyo kuvuga ngo none umukiliya yaza kwaka serivisi ahantu hasa gutya ntayihabwe uko bikwiye?”
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri BPR, Mugisha Shema, yavuze ko nk’ishami rya Gisozi ryari risigaye ryakira abakiliya benshi barenze ubushobozi ari nayo mpamvu bahisemo kurivugurura no kuryagura.
Ishami rya Gisozi ryakira abakiliya babarirwa mu bihumbi 10 kandi rifite n’agashami ka Kinamba, naho ishami rya Nyabugogo ryo ryakira abagera ku bihumbi birindwi.
Yagize ati “Turimo kwagura ahantu dukorera no kuhagira neza kurushaho, kugira ngo abakiliya twakira bishimire serivisi bahabwa kandi bayihererwa ahantu heza kandi hisanzuye. Ikindi cyahindutse ni uko dushaka gukorera ahantu hasa neza.”
Mugisha yavuze ko ibikorwa byo kwagura amashami ya BPR bizakomeza ahanini hagendewe ku buryo umubare w’abakikiya ugenda wiyongera.
Abakiliya b’iyi banki bagaragaje ko bishimiye kuba bagiye kujya bahererwa serivisi ahantu heza kandi hisanzuye.
Nshogoza Seleman ukorana na BPR ishami rya Nyabugogo kuva mu 1997 yagize ati “Twishimiye ibyo banki yacu yadukoreye, urabona ko aha hantu harasobanutse harakeye, cyane ko yakoranaga n’abantu bakeye. Twaboganaga serivisi nziza ariko bigiye kuba akarusho bijyanye n’aha hantu uburyo hateguye neza.”
Banki y’Abaturage y’u Rwanda yatangiye gutanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kuguriza mu 1975. Nibura 80% by’abakiliya bayo biganjemo abantu ku giti cyabo n’ibigo biciritse.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO