00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki Nkuru z’ibihugu zashyize ku isoko zahabu ku nshuro ya mbere mu myaka icumi

Yanditswe na Jeannette Umutoni
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru z’ibihugu bitandukanye ku Isi, zashyize ku isoko amatoni ya zahabu zari zifite mu bubiko nk’ubwizigame, hagamijwe kunganira ubukungu mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Ni igikorwa abahanga mu bukungu bavuga ko kibaye bwa mbere uhereye mu mwaka wa 2010.

Imibare yagiye ahabona igaragaza ko nibura garama 28 zingana na ’ounce’ nk’igipimo cyifashishwa mu buremere bwa zahabu, zaguraga 1875$, igiciro kiri hasi -9.63% ugereranyije n’uko zaguraga 2075$ ku wa 6 Kanama.

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubucuruzi bwa zahabu, World Gold Council, giheruka gutangaza ko ubukenerwe bwa zahabu bwamanutseho 19%, ari nacyo gipimo kiri hasi kuva mu 2009.

Mu bihugu byagurishije iyi zahabu mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka harimo u Burusiya bwashyize ku isoko zahabu bwari bubitse, ku nshuro ya mbere mu myaka 13 ishize. Ibindi bihugu ni Uzbekistan (toni 34.9) na Turikiya (toni 22.3).

Hari amakuru ko mu mwaka ushize banki nkuru z’ibihugu zaguze zahabu nyinshi kurusha ikindi gihe mu myaka 50 ishize, ku buryo abakurikiranira hafi ubu bucuruzi bahise bavuga ko zishobora kuzazirunda ku isoko mu gihe cy’ihungabana ry’ubukungu.

Umwe mu bahanga mu by’ubukungu yavuze ko iki cyorezo kizasiga gishegeshe igura n’igurishwa rya zahabu.

Sugandha Sachdeva, Visi perezida ushinzwe Ubushakashatsi bw’ibyuma, ingufu ndetse n’ifaranga mu kigo Religare Broking Ltd, yavuze ko hashobora kubaho ihindagurika rikomeye ry’ibiciro bya zahabu, aho byitezwe ko amadolari asaga 650 azagura garama 10 za zahabu.

Yongeyeho ko banki nkuru zose zitazajya mu kugurisha zahabu, ahubwo zimwe zishobora kuzigura bitewe n’ihindagurika ry’ubukungu rikomeje gutera urujijo.

Ni banki ahanini ziteganya kuvana ubwizigame bwazo mu madorali ari kugenda atakaza agaciro, zikabwimurira muri zahabu.

Raporo ya WGC ivuga ko banki nkuru esheshatu zongereyeho toni imwe cyangwa irenga ku mubare wa zahabu zisanganwe mu bubiko, mu gihembwe cyarangiranye na Nzeri.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziyongereyeho toni 7.4, u Buhinde ni toni 6.8, Qatar ni toni 6.2, Repubulika ya Kyrgyz ni toni eshanu, Kazakhstan Toni 4.9 naho Cambodge yongera toni 1 mu bubiko bwayo.

Iki kigo kivuga ko ubukenerwe bw’imirimbo ari nabwo bugendana n’ubukenerwe bwa zahabu ku isoko bwabaye nk’ubuzamuka mu gihembwe cya kabiri, ariko mu cya gatatu kubera ahantu henshi hagiye haba guma mu rugo yatewe na Coronavirus, ubucuruzi bwa zahabu bwasubiye inyuma ku buryo bugaragara.

Byitezwe ko mu gihe iminsi mikuru igenda yegereza, ubukenerwe bw’imirimbo ikozwe muri zahabu buzakomeza kwiyongera, n’igiciro cyayo kikazamuka.

Zahabu zari zibitswe na banki nkuru zirimo gushyirwa ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .