00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Xuekun yanyuzwe n’uburyohe bw’ikawa n’icyayi by’u Rwanda

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 06:32
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yanyuzwe n’ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo mu gucuruza ikawa n’icyayi mu imurikagurishwa ryaberaga mu Mujyi, yiyemeza kubashyigikira.

Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga imurikagurishwa ry’ikawa n’icyayi ryiswe ‘Coffee and Tea Festival’ kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, ryaberaga mu Mujyi wa Kigali muri Car free zone.

Ni igikorwa cyateguwe ku nshuro yacyo ya kabiri n’ikigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi ‘Crown Agro Safaris Ltd’, cyitabirwa n’ibigo bisanzwe bicuruza ikawa mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu harimo ‘Java house’, ‘Pedro’s coffee’ , ‘Baho coffee company’ n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko u Bushinwa bwishimira imikoranire myiza n’u Rwanda mu kohereza ibikomoka ku buhinzi, ndetse ko hari isoko rigari ryiteguye gukomeza kwakira ibihaturuka.

Ati, “U Rwanda ruzwiho kohereza mu Bushinwa ikawa nziza n’ibiribwa byujuje ubuziranenge, abaturage bacu barabyishimira cyane. Turishimira gutanga ubufasha mu gukomeza gushyigikira ibiribwa bikomoka ku buhinzi.”

U Bushinwa n’u Rwanda ni ibihugu bizwiho gufatanya mu bikorwa by’iterambere bitandukanye mu myaka 50 ishize, harimo ubuhahirane, ubukerarugendo, uburezi, ubuhinzi, n’ibindi.

Kwagura umubano n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, Ambasaderi Wang Xuekun nibyo yavuze ko azakomeza gushyira imbere ubwo yahabwaga uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu 2022.

Mu bandi bitabiriye iri murikagurishwa harimo Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyekure wishimiye ubufatanye bw’ibihugu byo muri Afurika mu guteza imbere ubucuruzi bw’ikawa n’icyayi, ndetse yifuza ko ubutaha igihugu cye nacyo kizitabira iki gikorwa.

Ati “Nishimiye kuba nitabiriye iri murikagurisha kuko ni byinshi nungukiyemo bijyanye n’ikawa itunganywa mu Rwanda. Ni igikorwa cyiza kigaragaza ubufatanye ku bihugu by’Afurika, nifuza ko umwaka utaha kizitabirwa n’igihugu cyacu.”

Ibigo byitabiriye iri murikagurishwa bigaragaza ko aya ari amahirwe aba abonetse yo kumenyakinisha ibikorwa byabo no gushaka amasoko mu Rwanda, ndetse no gusobanurira ababagana ibyiza byo kunywa ikawa.

Umuyobozi wa ‘Pedro’s Coffee’ Loic Rwagasana yagize ati, “Twasanze dukwiye kwagura isoko ryo gucuruza ikawa mu Rwanda, nyuma y’uko dusanze amasoko yacu yiganjemo kohereza mu mahanga cyane. Bituma dufata aya mahirwe yo kwitabiri iki gikorwa mu kumenyekanisha ibikorwa byacu.”

Iki gikorwa cyatagijwe muri Kanama 2022, kibera muri Car free zone mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi no gushakira isoko ibi bikomokaho.

Biteganyijwe ko kizongera kuba ku itariki 30 Nzeri 2023, i Remera muri BK Arena.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yiyemeje gushyigikira ubuhinzi bw’ikawa n’icyayi by’u Rwanda
Abacuruza ikawa babonye umwanya wo gusobanura ibyiza byo kunywa ikawa ndetse no kuyitegura
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda yavuze ko yifuza kuzabona igihugu cye mu imurikagurisha ry'ubutaha
Ambasaderi w'u Bushinwa wanejejwe n'ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo yiyemeje kuzabashyigikira ku masoko yo mu Bushinwa
Hari ikawa n'icyayi bifite umwimerere wabyo mu mitegurire
Ni igikorwa cyahuje ibigo bisanzwe bicuruza ikawa n'icyayi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo
Ni imurikagurishwa ryaberega mu Mujyi wa Kigali muri Car free zone, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .