00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafaranga yinjizwa na CIMERWA yazamutseho 13.9% mu 2024

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 December 2024 saa 09:07
Yasuwe :

Uruganda rukora sima, CIMERWA PLC rwatangaje ko kugeza muri Nzeri 2024 rwinjije miliyari 117.36Frw, angana n’izamuka rya 13.9%, ugereranyije n’ayo uru ruganda rwari rwinjije mu gihe nk’icyo mu 2023.

Nyuma yo kwishyura imisoro, muri aya mafaranga CIMERWA yinjije yasigaranyemo inyungu ya miliyari 18.5Frw, nayo yazamutseho 18.5% ugereranyije n’iyo yari yabonye mu 2023.

Amakuru dukesha The New Times, avuga ko uru ruganda rwashimangiye ko kuzamuka kw’amafaranga rwinjiza rugukesha kuba rwaraguze Prime Cement.

Muri Nyakanga 2024 nibwo CIMERWA yatangaje ko yaguze uru ruganda rugenzi rwayo rukorera mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi mukuru w’uru ruganda, Mangesh Kumar Verma yavuze ko “uyu musaruro tuwukesha cyane cyane kunoza imikorere y’uburyo dutunganyamo (sima), gahunda zigamije kugabanya ibyadutwaraga amafaranga, kugura ibikoresho bya Prime cement ndetse no kuvugurura uburyo bwo kugeza ibicuruzwa ku isoko yaba iryo mu mahanga n’iry’imbere mu gihugu.”

Nubwo amafaranga CIMERWA yinjiza yazamutse n’ayo ikoresha yiyongereyeho 53%, bitewe ahanini no kuzamuka k’ubucuruzi n’ibindi uru ruganda rwishyura.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya CIMERWA, Devang Raval yavuze ko batewe ishema n’umusaruro babonye muri uyu mwaka, ndetse agaragaza ko bafite icyizere ko bizakomeza kugenda neza no mu bihe biri imbere.

Inyungu ya CIMERWA ikomeje kuzamuka nyuma yo kwegukanwa na ‘National Cement Holdings Limited’ ifite inganda za sima hirya no hino muri Afurika.

Mu Ugushyingo mu 2023 nibwo Ubuyobozi bwa CIMERWA bwatangaje ko uru ruganda rusanzwe rukora sima mu Rwanda, rwaguzwe na ‘National Cement Holdings Limited’ nyuma yo kwegukana imigabane yarwo ingana na 99,94%.

CIMERWA yashinzwe mu 1984, iba uruganda rwa mbere rukora sima mu Rwanda.

Amafaranga yinjizwa na CIMERWA yazamutseho 13.9% mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .