Ni imibare ikubiye muri raporo ngarukamwaka y’iki kigo izwi nka ‘Rwanda stastical Year Book’, yasohotse mu mpera z’Ukuboza 2025, aho umubare w’amafaranga imboga zinjiza buri mwaka wageze kuri miliyari 78,48 Frw mu 2024/25, avuye kuri miliyari 19 Frw yinjije mu 2020/21.
Inyanya ni zo ziza ku isonga mu byinjije amafaranga menshi mu 2024/25, angana na miliyari 20,9 Frw, imiteja yinjije miliyari 14 Frw mu 2025, urusenda rwinjije miliyari 10 Frw, na ho ibitunguru byinjiza miliyari 9,49 Frw.
Amashu yinjije miliyari 5 Frw, poivrons zinjije miliyari 3 Frw, ibibiringanya byinjiza miliyari 2,83 Frw. Muri rusange mu myaka itanu ishize imboga zinjirije u Rwanda asaga miliyari 322 Frw.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Ibigo byohereza mu mahanga imboga n’imbuto, HEAR, Rukundo Robert, yabwiye IGIHE ko umusaruro wazamutse bitewe n’uko ishoramari ryiyongereye ndetse n’imyumvire ku buhinzi bw’imbuto n’imboga irahinduka.
Yagize ati “Ishoramari ryariyongereye mu bijyanye n’imbuto, imboga n’indabo (...). Ikindi n’imyumvire, abaturage b’u Rwanda batangiye gusobanukirwa ibijyanye n’ubwo buhinzi kubera inyungu zabyo, bizana abahinzi benshi barimo abato n’abanini kuko babonye ko umusaruro uvamo ari mwinshi.”
Yakomeje avuga ko ishoramari ryakozwe mu bijyanye no kubungabunga umusaruro byorohereje abahinzi kuwugeza ku masoko mpuzamahanga.
Ati “Abahinzi boroherejwe n’ishoramari ryakozwe mu bikorwaremezo bifata neza umusaruro, birimo inyubako n’imodoka biwukonjesha, urumva twakoreraga mu bintu bidakonjesheje, umusaruro ukangirika abantu bakabivamo, gusa ubu gufata neza umusaruro kuva ku murima ukagera ku isoko byarazamutse bizamura n’umusaruro.”
Umusaruro w’imbuto wikubye Gatatu
Si imboga gusa, amafaranga ava mu mbuto zoherezwa hanze na yo yiyongereye ku kigero cyo hejuru, aho yikubye inshuro eshatu avuye kuri miliyari 11,36 Frw yinjiye mu 2020/21, agera kuri miliyari 40,27 mu 2024/25.
Mu 2024/25, avoka ni zo zinjije menshi agera kuri miliyari 12 Frw, ibikomoka ku mbuto birimo umutobe wazo byinjiza asaga miliyari 8 Frw, amaronji yinjije miliyari 5,54 Frw, mu gihe imyembe yo yinjije miliyari 3 Frw. Muri iyo myaka itanu imbuto zinjirije Igihugu asaga miliyari 145 Frw.
Umuyobozi Mukuru NAEB, Bizimana Cloude aherutse gutangaza ko guverinoma yatangiye kohereza ibicuruzwa, ikoresheje ikoranabuhanga rigenzura ubukonje mu rwego rwo kubungabunga ubuziranenge bw’ibicuruzwa mu rugendo.
Yagize ati "NAEB iri gufatanya na RwandAir mu kongera ubushobozi bwo gutwara ibicuruzwa mu kirere no kwagura isoko ry’ibyo u Rwanda rucuruza ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abohereza ibicuruzwa by’ubuhinzi.”
Gakuru Sada, uyobora sosiyete ya S&I fresh Ltd, yohereza imboga n’imbuto mu mahanga, yavuze ko kuri ubu abahinzi basobanukiwe ibikenewe ku isoko mpuzamahanga bituma ryaguka ndetse n’imbogamizi bahuraga nazo zigenda zigabanuka.
Yagize ati “Umusaruro warabonetse, isoko riraguka n’imbogamizi zari zihari ziragabanyuka. Uko abantu biga amasoko mpuzamahanga bagenda bamenya ibikenewe n’ibisabwa, mbere twapfaga kwishorera ukagenda gusa utazi iyo biva n’iyo bijya, ariko ubu tuzi ibikenerwa bijyanye n’isoko ugiye kujyaho.”
Yakomeje asobanura umwihariko wa avoka cyane ko ari zo zinjije amafaranga menshi, agira ati “Abantu basigaye bakunda ubuzima bwabo, kandi avoka ni urubuto rukoreshwa cyane ku Isi, mu Rwanda rero turacyafite ubutaka bw’umwimerere, ntituragira amafumbire menshi kandi n’uburwayi bw’imbuto buri hasi cyane, ibyo rero bigatuma avoka zacu zikundwa.”
U Rwanda rwohereza imboga, imbuto n’indabo ku masoko mpuzamahanga arimo Afurika, u Burayi, Amerika, Aziya na Australia, aho isoko rinini ry’imboga riri mu Bwongereza naho imbuto nka Avoka inyishi zoherezwa i Dubai, ndetse NAEB yatangiye kuzohereza hakoreshejwe ubwato ku buryo hagenda nyinshi ugereranyije n’ibindi bihingwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!