00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel yongeye kudabagiza abafatabuguzi ba yo ibazanira Poromosiyo nshyashya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 January 2015 saa 08:48
Yasuwe :

Ku mafaranga 199 gusa, uhabwa ipaki (pack) y’iminota 1440 ushobora gukoresha mu masaha 24, iyi ikaba ari Poromosiyo nshya ya “Wiceceka”, Sosiyete ya Airtel yazaniye abakiliya ba yo mu rwego rwo kurushaho kubafataneza.
Mu gukomeza kudabagiza abakiliya bayo, uyu munsi tariki ya 28 Mutarama 2015, Airtel yatangije poromosiyo yitwa Wiceceka izajya imara amasaha 24 umuntu agahabwa iminota 1440 ku mafaranga 199 gusa.
Mu gutangiza iyi Poromosiyo, Teddy Bhullar Umuyobozi mukuru wa Airtel-Rwanda (…)

Ku mafaranga 199 gusa, uhabwa ipaki (pack) y’iminota 1440 ushobora gukoresha mu masaha 24, iyi ikaba ari Poromosiyo nshya ya “Wiceceka”, Sosiyete ya Airtel yazaniye abakiliya ba yo mu rwego rwo kurushaho kubafataneza.

Mu gukomeza kudabagiza abakiliya bayo, uyu munsi tariki ya 28 Mutarama 2015, Airtel yatangije poromosiyo yitwa Wiceceka izajya imara amasaha 24 umuntu agahabwa iminota 1440 ku mafaranga 199 gusa.

Mu gutangiza iyi Poromosiyo, Teddy Bhullar Umuyobozi mukuru wa Airtel-Rwanda yagize ati “ gufungura ubu buryo bwo guhamagarana ni ikintu cyiza ku bakiriya bacu, bakisanzura ku murongo wa Airtel ari benshi. Iyi poromosiyo yitwa Wiceceka izatuma abakiriya bacu babasha kuvugana kenshi nta mpungenge, ndetse babashe no guhorana n’inshuti za bo n’imiryango ku murongo wa Airtel baganira.”

Iyi Poromosiyo irasiga ingo zubatswe, abacuruzi bungutse, imiryango yongeye kwegerana

Iyi ni indi poromosiyo kandi inashyiriweho abakora ubucuruzi butandukanye bajya bakenera kuvugana n’abo bakorana, ikazabarinda kujya bahendwa no guhamagaza indi mirongo kuko “Wiceceka” yo ihendutse cyane.

Kugira ngo umukiriya yiyandikishe muri poromosiyo ya Wiceceka, ukanda *456*4# ibyo bihita biguhesha ama inite yo guhamagara mu gihe cy’amasaha 24 iyo wari ufiteho amafaranga 199 cyangwa hejuru ya yo.

Poromosiyo ya “Wiceceka” ije ikurikira iya “Ni Ikirenga” yasojwe mu cyumweru cyashize, ikaba isize ituje (ihaye inzu) abantu 8, zifite agaciro ka miliyoni ziyingayinga 200, izi poromosiyo zombie zikaba ari zimwe mu zo Airtel ikoresha mu kudabagiza abakiliya bay o inabafasha gutera imbere.

Airtel ni sosiyete y’itumanaho ikorera mu bihugu 20 ku isi, biri ku mugabane wa Afurika no muri Asia, ikaba ifite icyicaro mu Buhinde, aho ubu ifite abakiriya bagera kuri miliyoni 305 ku isi yose.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages