Airtel Rwanda yavuguruye ipaki zo guhamagara zirimo Isanzure, Tera Stori, Imirongo Yose na Byose Combo, zirushaho guhenduka kandi ibyo zitanga biriyongera.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko iyi gahunda ya Va ku Giti Dore Umurongo, igamije kurushaho guhamya ko Airtel ari sosiyete yizewe.
Yagize ati “Ni gahunda igamije guhamya umwanya duhagazemo wo kuba sosiyete yizewe, itanga uburyo bwizewe, bwisanzuye kandi bunyuze mu mucyo bwo guhamagara imirongo yose.”
Muri izo paki zavuguruwe harimo Isanzure kuri ubu yafunguriwe bose, ubu abakiliya bahabwa ipaki zingana hatagendewe ku myaka cyangwa ikindi.
Hari kandi n’iya Tera Stori, kuri ubu itanga iminota yo guhamagara myinshi kurushaho, ku buryo abakiliya bahamagara imirongo yose bisanzuye. Ubu umukiliya ashobora kugura iya 5.000 Frw agahabwa iminota 3.000 yo guhamagara Airtel, n’indi 500 yo guhamagara indi mirongo.
Amit Chawla yakomeje avuga ko atari izo gusa.
Ati “Twavuguruye ipaki yacu yo guhamagara imirongo yose izwi nka Imirongo Yose Pack, aho ubu itanga iminota yikubye kabiri yo guhamagara imirongo yose, urugero umukiliya shobora kugura ipaki ya 200 Frw, agahabwa iminota 20 yo guhamagara Airtel kuri Airtel na 20 yo guhamagara indi mirongo.”
Airtel kandi yamuritse ipaki yiswe “Byose Pack”, ikubiyemo guhamagara, gukoresha internet ndetse no kohereza ubutumwa bugufi, byose bikubiye mu giciro kimwe.
Urugero nko ku 15.000 Frw umukiliya ahabwa 30 GB za internet, iminota 3.000 yo guhamagara umurongo wa Airtel, hakiyogeraho iminota 500 yo guhamagara indi mirongo ndetse n’ubutumwa bugufi 1,500.
Kugeza mu Ukwakira 2020, mu Rwanda habarurwaga sim cards 10.659.277, Airtel Rwanda Ltd yari yihariyemo sim cards 4,136,492, bingana na 38.8 ku ijana bya sim cards zose ziri mu gihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!