Airtel Rwanda yagabanyije igiciro cyo kohererezanya amafaranga ho 70 %

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kamena 2020 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020, Airtel Rwanda yashyizeho ibiciro bishya byo kohereza amafaranga hifashishijwe telefone (Airtel Money), aho byagabanyijwe ku kigero cya 70 % ugereranyije n’ibyari biriho mbere y’icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma y’amezi atatu kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefone ari ubuntu mu rwego rwo kwirinda Coornavirus, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iherutse gutangaza ko ikiguzi cyo guherekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga kigiye gusubizwaho.

Mu biciro bishya byo kohererezanya ku bafatabuguzi ba Airtel Rwanda, uwohereje amafaranga kuva kuri 1 Frw kugeza ku 1000 Frw azajya acibwa 10 Frw y’ikiguzi cy’iyo serivisi, uwohereje hagati ya 1001 Frw kugeza ku 10000 Frw acibwe 50 Frw, kohereza hagati ya 10001 Frw kugeza ku 150 000 Frw azajya acibwa 125 Frw mu gihe kohereza kuva ku 150 001 Frw kugeza ku 2 000 000 Frw umukiliya azajya acibwa 750 Frw.

Airtel Rwanda yatangaje ko ku zindi serivisi zirimo nko kugura umuriro w’amashanyarazi, amazi, amafaranga yo guhamagara, kwishyura lisansi, parikingi, ifatabuguzi rya televiziyo, Irembo, gushyira amafaranga ku ikarita y’urugendo bizajya bikorwa ku buntu.

Umubare w’amafaranga yehererekanyijwe mu Rwanda hifashisijwe ikoranabuhanga hagati ya Mutarama na Mata 2020, wageze kuri miliyari 40 Frw; bivuze ko yiyongereye ku kigero cya 450% avuye kuri miliyari 7.2 Frw zahererekanyijwe mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2020.

Nk’uko bigaragara muri raporo yakozwe n’ikigo insight2impact ku bufatanye na RURA, mu cyumweru cya mbere cya gahunda ya Guma mu Rugo umubare w’abahererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga wageze kuri miliyoni 1.2, uvuye ku bantu 600 000 mu cyumweru cyari cyabanjirije Guma mu Rugo.

Mu cyumweru cya nyuma cya Mata 2020, abantu miliyoni 1.8 bahererekanyije amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Guhera tariki 9 Werurwe kugeza tariki 15 Werurwe, hahererekanyijwe miliyari 10.7 Frw ariko mu cyumweru cyarangiye tariki 22 Werurwe amafaranga yahererekanyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga yari ageze kuri miliyari 24 Frw.

Ibiciro bishya byo kohererezanya amafaranga kuri Airtel Money

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .