Ubufatanye bw’ibyo bigo byombi bwatangarijwe i Kigali ku wa 11 Kamena 2026. Telefone yagabanyirijwe igiciro ni iyo mu bwoko bwa ZTE Blade A36 ikorwa n’urwo ruganda. Yari isanzwe ifite agaciro ka 170.000 Frw ariko yashyizwe kuri 119.000 Frw.
Iyo telefone ni imwe zigezweho ikoresha kuko koranabuhanga rya AI muri porogaramu zayo zitandukanye, ikagira ubushobozi bwo kubika umuriro buhagije kuko ifite ‘milliampere’ 5.000, ikagira ububiko bwa ‘Gigabytes’ 64 ndetse na camera y’inyuma ifite megapixel 13.
Uyiguze azajya ayihabwa irimo Simcard ya Airtel ahite atangira kuyikoresha kandi ashyirirweho n’amafaranga yo guhamagara mu gihe cy’ukwezi ndetse na ‘Gigabyte’ imwe ya internet buri munsi mu gihe cy’iminsi 30.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Abera Jean Rémy yasobanuye ko ubwo bufatanye bukubiye muri gahunda y’iyo sosiyete yise ‘Hitamo Ibirenze’ aho abafatabuguzi bayo babaha serivisi nyinshi zo guhamagara no gukoresha internet kandi ku biciro bito.
Yavuze ko muri iyi minsi ubukungu butifashe neza kandi abantu n’ubundi bakeneye telefone zigezweho, ibyatumye bahitamo kuborohereza mu buryo bw’amikoro.
Ati “Habayeho ihungabana ry’ubukungu ku mpamvu twese tuzi, ni yo mpamvu tworohereje abantu kugira ngo babone telefone zigezweho kandi ku mafaranga make.”
Umuyobozi Mukuru wa ZTE Rwanda, Du Hailun yashimangiye ko izo telefone zujuje byose bigezweho ku buryo abaguzi bo mu Rwanda bazazishimira.
Ati “Binyuze mu bufatanye dufitanye na Airtel Rwanda, twishimiye kugeza telefone ya ZTE Blade A36 ku baguzi bo mu Rwanda benshi kurushaho hirya no hino mu gihugu. Ni telefone ifite ireme, yizewe kandi igura make. Izorohereza abayikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi kuryoherwa n’ikoranabuhanga.”
Umuyobozi ukuriye agashami k’amategeko muri Airtel Rwanda, Rugamba Lamuel yavuze ko muri iyo sosiyete bakajije umutekano w’abakiliya babarinda ibitero by’ikoranabuhanga aho by’umwihariko nomero yakoreweho ubutekamutwe bayifunga ndetse n’indangamuntu ibaruyeho na yo ntizemerewe kongera kwandikwaho indi Sim Card.
Rugamba yahamije ko ibyo byagabanyije abakoresha uburiganya kuri Sim Cards zayo aho by’umwihariko abakoresha ubutumwa bugufi bagabanyutseho 90%.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko ubu bufatanye buhamya ko kugera ku ikoranabuhanga bidakwiye kuba amahirwe ya bake kubera amikoro ahubwo buri wese arikeneye kugira ngo ajyane n’aho igihe kigeze.
Izo telefone za ZTE Blade A36 zatangiye gucuruzwa muri ubwo bufatanye mu mashami yose ya Airtel Rwanda muri Kigali ndetse nyuma y’icyumweru kimwe ziraba zageze no mu mashami yose yo mu ntara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!