Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, mu Nama Idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yemezwa muri Mata umwaka wakurikiyeho nyuma y’uko ibihugu 22 byari bikenewe bimaze kuyemeza burundu.
Ni amasezerano agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, aho ateganya ko mu gihe cy’imyaka 10 kugeza mu 2034, imisoro izaba yaravuyeho ku kigero cya 90% ku bicuruzwa byose bikorerwa mu bihugu bya Afurika kandi bicururizwa hagati yabyo.
Ibyo biri mu rwego rwo kuziba icyuho kiri mu bucuruzi hagati y’Abanyafurika kuko mbere y’uko asinywa, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) ryagaragaje ko gucuruzanya hagati y’Abanyafurika byari hasi cyane.
Ryagaragaje ko kuva mu 2015 kugeza mu 2017, ibihugu bya Afurika byacuruzanyaga ku kigero cya 16,6%, mu gihe hagati yabyo n’u Burayi imibare yari kuri 60%, naho hagati yabyo na Aziya biri kuri 50%.
U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byumva neza akamaro k’iri soko kandi bakomeje kuribyaza umusaruro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi kigaragaza ko kuva mu Ukwakira 2022 kugeza mu 2025, u Rwanda rwohereje ibicuruzwa bitandukanye bifite agaciro ka miliyari 1,2 Frw mu bihugu 10 bya Afurika binyuze muri AfCFTA.
Bamwe mu bakora muri ubwo bucuruzi babwiye RBA ko ari ubucuruzi butanga umusaruro ugaragara kuko Abanyafurika bafite byinshi bahahirana noneho kubibona hafi bikagabanya ibiciro.
Brigitte Harrington uyobora ikigo nyafurika cy’ubucuruzi gifite icyicaro i Kigali cyitwa Igire Continental Trading Company, yavuze ko bahuriza hamwe ibicuruzwa byo mu Rwanda bikoherezwa muri Ghana, ndetse no muri Ghana bakabikora gutyo binyuze muri AfCFTA.
Yatangaje ko inyungu ikomeye irimo ari uko ibicuruzwa by’ibigo bitandukanye bitwarirwa hamwe bikoherezwa na Ghana ikabikora gutyo ku buryo byorohereza ibigo kubona amasoko buri kimwe kitiriwe kijya mu kindi gihugu.
Ati “Umunsi wa mbere twohereje ibicuruzwa muri Ghana twatwaye iby’ibigo bitanu bigendera hamwe, bituma bibyorohera kwinjira ku isoko ryo muri Ghana. Ubu buryo bufasha abacuruzi n’abakora ibicuruzwa badafite ubushobozi bwo kujya mu bindi bihugu bya Afurika kubyoherezayo batiriwe bajyayo kandi bikabona isoko.”
Harerimana Emmanuel wohereza ibikomoka ku buhinzi muri Congo-Brazzaville avuga ko basanze ari isoko ryiza cyane, ariko imbogamizi y’uko ku kibuga cy’indege cyaho nta byumba byagenewe gukonjesha ibicuruzwa bihari, ku buryo ari imbogamizi ikeneye gushakirwa igisubizo.
Ibyo ariko ntibyababujije gushaka andi masoko, aho kuri ubu bari kuvugana n’abo muri Botswana no muri Nigeria kugira ngo batangire no kubyoherezayo.
Rukundo Robert uhagarariye Ihuriro ry’Abanyarwanda bohereza mu mahanga imboga, imbuto n’indabo, yagaragaje ko intambara n’ibindi bibazo bigaragara ku Isi mu bihe bitandukanye bikoma mu nkokora ubuhahirane.
Ibyo asanga bikwiye gutuma Afurika yumva ko ikwiye gucuruzanya hagati yayo kugira ngo ubucuruzi bujye bukomeza noneho no mu bihe nk’ibyo noneho n’abakeneye ibicuruzwa yifitiye bakomeze kubibona badategereje andi mahanga ya kure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!