Hashize iminsi Ecobank Rwanda Plc itangije ikoranabuhanga rya EcobankPay rifasha abakiliya igihe bishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye mu maguriro ayo ariyo yose hifashishije ikoranabuhanga mu kugabanya ingano y’amafaranga ahererekanywa mu ntoki n’asanzwe acibwa abacuruzi iyo bishyurishije amakarita.
Ni gahunda yakurikiwe na Poromosiyo ya Ryoherwa na EcobankPay yamaze amezi atatu aho buri kwezi abahize abandi mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi bayikoresheje bahembwe telefoni zigezweho, frigo na televiziyo.
Si ibyo gusa kuko buri wa gatanu Ecobank Rwanda yageneraga impano zitunguranye abakiliya bishyuye bakoresheje EcobankPay ndetse ikaba yitegura guha itike y’indege ijya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu umunyamahirwe umwe n’inshuti ye, bakishyurirwa buri kimwe cyose mu gihe cy’iminsi ine.
Ubuyobozi bwa Ecobank Rwanda bwabwiye IGIHE ko nyuma ya poromosiyo ya Ryoherwa na EcobankPay bwashyizeho gahunda yihariye yo kwishyurira 5% abakiliya bishyura ibicuruzwa muri Simba Super Market bakoresheje EcobankPay.
Bisobanuye ko iyi banki imaze kwamamara mu gutanga serivisi z’imari ziganjemo iz’ikoranabuhanga mu bihugu 33 muri Afurika, yahaye iri guriro amafaranga azajya yunganira ayo umukiliya yatanze (95%) kugira ngo ahabwe icyo yaguze.
Ni uburyo bwashyizweho hanazirikanwa umunsi wa Saint Valentin, uwo abakundana hirya no hino ku Isi bongera kuzirikana no kwizihiza urukundo rwabo bahana impano, umuntu akaba yayigura yifashishije EcobankPay, akaryoherwa n’ibyiza byayo.
– Uko wakoresha Ecobank Pay
Kwishyura ibicuruzwa na serivisi ukoresheje EcobankPay, usabwa kumanura application isanzwe ifasha abakiliya bayo kubona serivisi z’imari bifashishije application izwi nka ‘Ecobank Mobile App’ kuri Play Store, ijya muri telefoni zigezweho.
Nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo umwirondoro w’umukiliya muri iyo application na nimero ya konti, ahitamo ahanditse ‘Pay Marchants’ cyangwa se kwishyura ibicuruzwa, agahita abona aho ashyira kode iranga umucuruzi wiyandikishije mu kwishyurwa hakoreshejewe ubu buryo.
Uretse kuba yakoresha iyo kode kandi hari n’uburyo yahitamo gutunga telefoni ku kimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code) kikayisoma [Scan] maze agakurikiza amabwiriza kugeza yishyuye ibicuruzwa na serivisi ashaka hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.



















TANGA IGITEKEREZO