Hari aho usanga bayarasaziye mu mirima ba nyirabyo baranze kubigurisha bakeka ko igiciro gishobora kuzamuka, ahubwo kikarushaho kugabanuka.
Abo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu bavuga ko kuba umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utifashe neza ari imwe mu mpamvu z’ibi bihombo, kuko abakiliya benshi b’ibitunguru bavaga muri RDC.
Mbarushima Théogène yagize ati “Ni ikibazo gikomeye kuko umufuka w’ibitunguru uri kugura 3,000 Frw kandi waraguraga ibihumbi 25,000 Frw, abenshi bakomeza kwirengagiza kubigurisha kuri iyo ntica ntikize bikarangira bisaziye mu mirima."
Yakomeje avuga ko n’ayo 3,000 Frw umuhinzi atayatahana yose kuko agomba kwishyura amafaranga y’urugendo rwabigejeje ku isoko.
Mbarushimana kimwe na bagenzi bavuga ko hari abacuruzi baturukaga mu mujyi wa Goma baje kugura ibitunguru, ariko bagabanutse kubera umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo.
Ndimubanzi Vedaste, umwe mu batinye kugurisha ibitunguru bye ku giciro gito yagize ati" Biramenyerewe, iyo tutabanye neza n’abaturanyi, ibitunguru biraduhombera, ariko abanyarwanda dusanzwe tuzi gushaka ibisubizo, turasaba ubuyobozi bw’Akarere kacu kudufasha tukabona isoko kuko turababaye.”
Iki si ikibazo cyo mu Karere ka Rubavu gusa, kuko no mu Karere ka Nyabihu, mu Mirenge yegereye ibirunga na bo bataka ibi bihombo.
Harerimana Jean Bosco wo mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa, aganira na IGIHE yagize ati" Ibitunguru kubihinga ni nk’urusimbi, hari ubwo byera bifite amafaranga bikaba byagukiza, ariko ubundi bikera nta mafaranga ahari. Nk’ubu urabireba mu mirima ukabura uko wabigurisha kuko wibaza ko nta na kimwe cya cumi cy’ayo washoye uzavanamo ukumirwa”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko bari kugishakira umuti.
Ati “Iki kibazo kiri guhabwa umurongo. Turashaka uko twajya duhana amakuru y’isoko mbere yo guhinga, ndetse gahunda yo gusimburanya imyaka yubahirizwe, ntitwumve ko abantu bose bagiye guhinga ibitunguru. Bagomba kujya basimburanya imyaka, ntibahinge imyaka imwe ku buryo uhinze ibitunguru agurisha mugenzi we wahinze ibirayi..”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!