Abacuruzi bakorera muri aka gace cyane cyane mu isoko rizwi nko kwa Mutangana, babwiye IGIHE ko batewe impungenge n’ibura ry’abakiliya benshi baturukaga mu ntara cyane cyane mu turere duturanye na Kigali.
Bavuga ko abo bakiliya harimo abazanaga ibicuruzwa, bamwe babyikoreye ku mutwe abandi bakabizana ku magare, ndetse ko hari n’abaranguraga imbuto, cyangwa imboga nk’ibitunguru, karoti, inyanya n’ibindi bakabijyana iwabo kuri ubu batakiboneka.
Manirafasha Eric usanzwe acuruza inyanya n’ibitunguru muri iri soko, yabwiye IGIHE ko ibintu byose byabaye nk’ibyahagaze bitewe no kubura abakiliya.
Yavuze ko hari abacuruzi bazaga gukorera muri iri soko baturutse mu turere tutabarizwa mu Mujyi wa Kigali, ariko ubu imiryango bakoreragamo ifunze kubera kubura uko bagaruka mu isoko.
Yagize ati "Aho bakoreraga uturyango turafunze. Abo ubu bagumye iwabo kubera igihe turimo cya guma mu karere."
Yavuze ko ibicuruzwa baranguriraga abaturage babyizaniye ku giciro kiri hasi biturutse mu turere twegereye Kigali ariko ubu bitakiri gukunda.
Ati "Umuturage yakoreshaga uko ashoboye akabizana bikagera ku isoko, hari abakoreshaga amagare, ibyo byose tukabasha kubirangura bidahenze."
Uwitwa Jean Bosco ucuruza imbuto z’imyembe yagize ati "Ubundi byatangiye COVID-19 yaza. Ubu noneho abantu ntibemerewe kwinjira mu mujyi, na we urabibona ko nta muntu n’umwe wigeze agura."
Yongeyeho ko ubu ibicuruzwa bihenze kuko bigoye kubibona kandi ko n’ababigura ari nta bo kuko hari abakiliya baturukaga mu ntara batakiboneka.
Umwe mu bacuruzi utifuje ko izina rye ritangazwa, yavuze ko hari abantu bari basanzwe biyizira kurangura kuko badafite ubushobozi bwo gutuma ibicuruzwa ku modoka ngo zibibazanire mu ntara. Kubera ko ingendo zahagaze, ngo hari abahisemo kubireka.
Mukasa Denys uhagarariye isoko ryo kwa Mutangana yavuze ko nubwo hari icyuho cyagaragaye ariko ko atari kinini cyane kuko abazanaga ibicuruzwa baturutse mu turere batari benshi. Yavuze ko ibicuruzwa byinshi biza ku modoka.
Ati "Abazanaga ku magare bari bake. Abaranguzi benshi baranguraga ku modoka zizana byinshi. Ntabwo wahita ubona icyuho aka kanya."
Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Mutarama uyu mwaka, hari uvuga ko mu rwego rwo kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ingendo zibujijwe hagati y’uturere ndetse n’uturere n’Umujyi wa Kigali. Icyakora imodoka zitwara ibicuruzwa zo zemerewe kwambukiranya uturere ariko abantu bazirimo batarenze babiri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!